Umugabo n'umugore bo mu Buhinde biyahuye biciye imitwe mu rwego rwo gutambira imana yabo igitambo.
Nk'uko abapolisi babitangaza, Hemubhai Makwana w'imyaka 38 n'umugore we Hansaben w'imyaka 35, 'biciye' imitwe bakoresheje 'uburyo butangaje bwo kumanura ibyuma bityaye mu kirere bakikata,byakorwaga n'abafaransa mu gihe cy'umwami Louis wa 16.
Ibi babikoreye ku 'gicaniro cy'umuriro' kugira ngo bitambemo igitambo mu muhango bakoreye ahitwa Vinchhiya, muri Gujarat,mu Buhinde.
Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Vinchhiya, Indrajeetsinh Jadeja yavuze ko uyu muhango wakozwe hagati y'ijoro ryo ku wa gatandatu no ku cyumweru kuwa 16 Mata, ndetse aba bashakanye basigiye urwandiko abana babo babiri, ababyeyi babo, ndetse n'abavandimwe batuye hafi.
Bwana Jadeja yavuze ko urwandiko basize rwasabye abavandimwe babo kwita ku bana babo ndetse n'ababyeyi babo.
Imirambo yabo yoherejwe gusuzumisha kugira ngo hakorwe neza iperereza.
Abagize umuryango w'aba bombi bavuze ko basengeraga mu rugo rwabo buri munsi kuva umwaka ushize.