Umugore wa Nkurunziza yavuze impamvu atari mu ishyaka ry'umugabo we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madamu Denise Bucumi Nkurunziza, bamwe bita 'mama Buntu'.wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza,wayoboye Uburundi kuva mu 2005 kugeza mu 2020,yavuze ko nta shyaka abarizwamo mu Burundi kubera ko Imana yamuhamagaye ari umuntu usanzwe.

Bitandukanye n'abandi bagore b'abakuru b'igihugu Uburundi bumaze kugira, Denise Nkurunziza we s'umurwanashyaka w'iryo shyaka.

Kuri icyo kibazo, yabwiye BBC ati "ariko mwebwe murambeshyera, ntimuhora mubona ko nitabira ibiterane by'iryo nkabafasha gusenga? Mushaka ngo umuntu abemo gute?"

Mu biterane bitandukanye byo gushima Imana bitegurwa n'iri shyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, cyo kimwe n'ibikorwa by'iri shyaka ku munsi wa kane wa nyuma w'ukwezi, kenshi na kenshi Denise Nkurunziza ni ho aba ari ariko nta mwambaro w'ishyaka aba yambaye.

Na byo yabitangiye ubusobanuro ati:"Njyewe ninjiye mubyo gukorera Imana nta shyaka ndimo.

"Ibyabaye mu 1993, byabaye ndi ku ishuri nta shyaka ndimo. Aba bagarutse naratangiye gukorera Imana.

"Kandi ijambo ry'Imana rivuga ngo, uko wari uri mu ihamagarwa, ubigumanemo n'Imana."

Avuga ko yumvise ko yaguma uko yari ari, kuko hariho abahamagarwa basanzwe bari mu ishyaka bagakomeza bakorera Imana n'ishyaka, nta cyo byica.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugore-wa-nkurunziza-yavuze-impamvu-atari-mu-ishyaka-ry-umugabo-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)