Umugore w'umukinnyi Achraf Hakimi yakubiswe n'inkuba ubwo yasabaga gatanya agasanga nta mutungo n'umwe afite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imwe mu nkuru ziriwe zivugwa hirya no hino ku Isi, ni inkuru y'umukinnyi w'umunya-Morocco ukinira PSG mu Bufaransa, Achraf Hakimi n'umugore we Hiba Abouk wagiye gusaba gatanya agasanga nta mutungo n'umwe umwanditseho ahubwo yanditse kuri nyina.

Hiba Abouk yatanze ikirego asaba ko bamutanya na Achraf nyuma y'uko hari umugore w'imyaka 24 watanze ikirego avuga ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ikinyamakuru First Mag cyo mu Bufaransa cyanditse ko uyu mugore yagiye mu rukiko asaba ko bamutanya na Hakimi bakamuha ½ cy'imitungo ye ndetse n'umushahara we.

Uyu mugore yakubiswe n'inkuba Urukiko rumubwiye ko basanze Achraf Hakimi nta mutungo n'umwe umwanditseho ahubwo byose byanditse kuri nyina.

Basanze nta nzu, nta modoka, nta butaka agira ndetse n'umushahara we 80% bijya kuri konti ya nyina.

Umugore wa Achraf yasanze nta mutungo n'umwe umwanditseho



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/umugore-w-umukinnyi-achraf-hakimi-yakubiswe-n-inkuba-ubwo-yasabaga-gatanya-agasanga-nta-mutungo-n-umwe-afite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)