Umugore yanze ko batera akabariro ahita ajya gusambanya inka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba w'imyaka 31 wari ushinzwe kurinda icyanya cyororerwamo inka cyitwa Mwalimu Farms muri Chilanga yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gusambanya inyana y'aho yakoraga.

Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Zambiya, Danny Mwale yemeje ibyabaye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru

Bwana Mwale yavuze ko ku ya 20 Mata ahagana mu masaha ya saa 08:10, abapolisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Chilanga bakiriye raporo yo gusambanya inyamaswa yatanzwe na Erick Chimenge, ufite imyaka 33, wo muri Chilanga.

Yavuze ko Bwana Chimenge yatanze ikirego ko inyana ye yasambanyijwe n'uwitwa Reagan Mweemba.

Uyu mushumba ubwo yabazwaga na polisi icyamuteye gukora ibyo,yavuze ko umugore we yanze ko batera akabariro bimutera ubushake bwinshi bwatumye asambanya iyi nka.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yanze-ko-batera-akabariro-ahita-ajya-gusambanya-inka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)