Umugore yataye umugabo we ajya kwirongoza ku muturanyi kubera impamvu abagore bose batakwihanganira - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore yataye umugabo we ajya kwirongoza ku muturanyi kubera impamvu abagore bose batakwihanganira.

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y'umugore wataye umugabo we n'abana batatu maze akajya kurongorwa n'umuturanyi.

Nickson Vuyekha, umwe mu bahungu ba David Sorema watawe n'umugore, avuga ko mu gitondo kimwe nyina yikoze akabatera se akigira ku muturanyi bahita bibanira.

Uyu mwana avuga ko nyina yabataye kubera ubukene bukabije bari barimo.

Amakuru avuga ko David agitabwa n'umugore we yahise yibera umusinzi aho ahora mu kabari ibintu byatumye n'abana umugore yamusigiye bamuta.

Kuri ubu uyu mugabo asigaranye n'umwana w'umuhererezi wirirwa ashaka ibisigazwa by'ibyuma kugira ngo yite kuri se.



Source : https://yegob.rw/umugore-yataye-umugabo-we-ajya-kwirongoza-ku-muturanyi-kubera-impamvu-abagore-bose-batakwihanganira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)