Umuhanda witezweho kuvana Bweyeye mu bwiguye ugeze kuri 68% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 11 Gicurasi 2020 ni bwo guverinoma y'u Rwanda yatangije imirimo yo kwagura umuhanda Pindura-Bweyeye no kuwushyiramo kaburimbo.

Ni umuhanda abaturage banyotewe cyane kuko aka gace bigaragara ko katitaweho na Repubulika ya mbere n'iya kabiri, bituma gasigara inyuma mu bijyanye no kwegerezwa ibikorwaremezo by'umwihariko imihanda.

Mutangana Jonathan wo mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Kiyabo yabwiye IGIHE ko kuba uyu muhanda utari ukoze byabatezaga ubukene kuko kuva Bweyeye bagera i Pindura moto yabacaga hagati ya 7000 Frw na 10.000Frw.

Abacuruzi benshi bo mu Murenge wa Bweyeye barangurira ibicuruzwa mu Karere ka Nyamagabe, bakabigeza muri uyu Murenge bigoye cyane bigatuma abaturage babigura ku giciro kiri hejuru, bitewe n'uko hari ubwo imodoka ibipakiye irara kabiri mu ishyamba kubera ubunyereri.

Ati 'Umurwayi kugira ngo tumugeze kuri kaburimbo tumuheka mu ngobyi urugendo rw'ibirometero 32 ku buryo n'abamuhetse tugerayo twarwaye. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twagiye tumusaba nk'abaturage na we aratwumva uyu muhanda uri gukorwa nubwo utaruzura ariko nibura aho ugeze turamushima ku buryo bufatika kuko hasigaye akantu gatoya'.

Muragijimana Abraham, umucuruzi wo mu Murenge wa Bweyeye avuga ko iyo imvura yaguye nta modoka ishobora kuva Bweyeye ngo igere Pindura bitewe n'ubunyereri.

Ati 'Hari ibicuruzwa byaburaga ku isoko ugasanga kubera ko nta muhanda uhari kubihageza biragoranye. Uyu muhanda nurangira tuzoroherwa kubera ko umucuruzi azajya ava Bweyeye ajye kurangura i Kigali arare agarutse'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yabwiye IGIHE ko umuhanda Pindura Bweyeye waje ukenewe n'abaturage ba Bweyeye na Butare.

Ati 'Muri raporo mperuka ni uko imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kuri 68%. Byari biteganyijwe ko uba wararangiye mu mpera z'umwaka ushize ariko ntabwo byashobotse bitewe n'imiterere y'ubutaka bwaho bisaba ko imirimo ikorwa mu zuba kuko iyo imvura iguye hahinduka icyondo. Iyi mvura nimara kubaganuka imirimo yo kurangiza ibikorwa bisigaye izihutishwa'.

Visi Meya Munyemazi asaba abaturage ba Bweyeye na Butare gushyira imbaraga mu buhinzi kugira ngo umuhanda nurangira bazabe biteguye guhita batangira kohereza umusaruro mu tundi turere mu rwego rw'ubuhahirane.

Isantere ya Bweyeye izanyuramo umuhanda Pindura-Bweyeye
Mu gihe cy'imvura uyu muhanda wanyurwagamo n'umugabo ugasiba undi
Umuhanda Pindura-Bweyeye uzakura abatuye Umurenge wa Bweyeye mu bwigunge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-witezweho-kuvana-bweyeye-mu-bwiguye-ugeze-kuri-68

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)