Â
Umuhanzi ukiri muto uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda yasabye abahanzi gutanga ubutumwa bw'isanamitima muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Afrique aganira ni Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru yagize ati:' Muri iki gihe ibihangano dusohoye bikwiye kuba birimo isanamitima ndetse bigahumuriza aba babaye ndetse tukifatanya n'abatishoboye bakeneye ubufasha'.
Umuhanzi Afrique asaba n'urubyiruko gufata iya mbere rugasakaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo hatazagira ugoreka amateka kandi akomeza asaba urubyiruko gukoresha imbaraga rufite mu kubaka igihugu.
Afrique yasoje agira ati:' Twibuke Twiyubaka'.