Â
Umuhanzi w'umuraperi wo mu gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi uzwi ku izana rya B Face yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuraperi B Face Yagize ati:' Jewe nk'umurimvyi wo mu gihugu c'Uburundi, nifatanyije n'Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bikomeye vyo kwibuka ku ncuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994â³.
Uyu muhanzi yabinyujije ku rubuga rwa Instagram mu magambo y'ikirundi ndetse agaragaza ko yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
B Face yasoje ahumuriza abanyarwanda Rwanda ndetse agira ati :' Twibuke twiyubaka'.