Umuhanzi nyarwanda mu njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim yujuje inzu y'igorofa igeretse rimwe yuzuye itwaye arenga miliyoni 250 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ni inzu yuzuye nyuma y'imyaka 2 aho yatangiye kuyubaka mu Gushyingo 2020 akaba yarayinjiyemo tariki ya 7 Mata 2023. Iyi nzu ikaba yarayubatse mu Karere ka Kamonyi ku Ruyenzi.
Cyusa Ibrahim yashimiye buri wese wamuhaye akazi kuko ari bo bagize uruhare rwo kuba na we yabasha kubaka inzu ye bwite.
Ati 'Mfashe umwanya nshimira Imana yo yanshoboje kusa ikivi natangiye ubu nkaba ndi mu nzu yanjye nubatse. Nkanashimira byimazeyo abakunzi banjye n'abampaye akazi muri rusange mwashyize itafari n'isima bikomeza urugendo rwanjye.'
Cyusa Ibrahim akaba yabwiye ISIMBI ko atazi neza amafarana yamutwaye kuko atari ikintu yakoreye rimwe ahubwo buri uko abanye amafaranga yayashyiragaho, gusa ngo yuzuye imutwaye amafarnga ari hagati ya miliyoni 250 na 300 z'amafaranga y'u Rwanda.