Â
Umuhanzi Danny Vumbi yacebuye abanyarwanda bose batita ku mateka y'igihugu cyababyaye muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Danny Vumbi yagize ati:' Kutamenya no kutita ku mateka yaranze igihugu cyakubyaye ni ubuhemu. Igihe cyo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, kwisuzuma, guha agaciro amateka yacu, guharanira kubaho no kwiyemeza ko kuvutsa ubuzima umuntu umuziza uko yavutse bitazasubira ukundi'.
Uyu muhanzi yacebuye abanyarwanda Rwanda bose muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda tariki 07 Mata 1994.