Â
Umuhanzi w'umuraperi hano mu Rwanda Dany Nanone yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe bikomeye turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dany Nanone yagize ati:' Ntidukwiye guheranywa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo dukwiye kubaho twibuka twiyubaka kugira ngo dutere ishema abadusigiye ikivi ngo tucyuse'.
Ubu ni ubutumwa bukomeye yatanze ku bakiri bato ndetse n'abakuze ko bagomba kwibuka kandi biyubaka akaba ari ijambo yise Umuti w'umutima.