Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Iyamuremye Serge yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iyamuremye Serge yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye y'indirimbo 11 yise 'Saa Cyenda'.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, nibwo uyu muhanzi yasangije abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange integuza y'iyi album y'ivugabutumwa amaze igihe ari kubategurira.

Ni album yihariye kuko yatangiye kuyikoraho ubwo yari mu Rwanda akomereza muri Amerika, yifashisha aba Producer batandukanye mu rwego rwo kuyiha icyanga.



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-mu-ndirimbo-zo-kuramya-no-guhimbaza-imana-iyamuremye-serge-yatangaje-ko-agiye-gushyira-ahagaragara-album-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)