Â
Umuhanzi Safi Madiba wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo igihe yari mu itsinda rya Urban Boys ubu usigaye utuye mu gihugu cya Canada ku mugabane w'Iburayi yageneye abanyarwanda bose ubutumwa bukomeye muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Safi Madiba ukunzwe cyane yatanze ubutumwa ku banyarwanda batuye mu gihugu ndetse no hanze yacyo ubwo yaganiraga na Inyarwanda. com dukesha iyi nkuru Safi Madiba yagize ati:' Umusanzu wange nk'umuhanzi ni ugukomeza gushishikariza abanyarwanda kugira ubumwe n'urukundo no gukundisha igihugu abanyarwanda batuye hanze ndetse n'abanyamahanga'.
Uyu muhanzi Safi Madiba yakomeje agira inama urubyiruko yo kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga nabi kuko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bashaka gusenya u Rwanda ndetse no kubiba urwangano mu banyarwanda.