Umuhanzikazi Nyarwanda Bwiza Emerance uri mu bagezweho muri iyi minsi avuga ko kugeza ubu yashimishijwe cyane n'umunsi wa mbere yibona kuri televiziyo.
Bwiza Emerance imfura mu muryango w'abana 4 abahungu babiri n'abakobwa babiri, yavuze ko agifite ababyeyi bose.
Ni mu kiganiro yagiranye n'abamukurikirana kuri Instagram aho buri umwe yari yahawe amahirwe yo kubaza ibibazo bibiri yumva afitiye amatsiko.
Muri ibyo bibazo byose hari kimwe yasimbutse yanga gusubiza, ku kijyanye niba yaba afite umukunzi, yaruciye ararumira.
Umwe yamusubije ati "mfite inshuti koko", undi wamubajije niba afite umukunzi yagize ati "wowe".
Abajijwe ikintu yakoze akiri umwana n'ubu iyo yibutse kimusetsa, yavuze ko atajya yibagirwa uko yatahaga ubukwe atatumiwemo.
Ati "iyo nibutse ukuntu natahaga ubukwe bw'abandi ntatumiwemo, ndacyaseka."
Abajijwe umunsi wamushimishije mu buzima bwe, yagize ati "Umunsi nibona kuri televiziyo bwa mbere."
Ku kintu kimutera imbaraga zo gukora cyane, ngo ni uko hari abantu bakeneye kumwumva kandi bamushyigikiye.
Ati "kubona hari abantu bakeneye kunyumva kandi banshyigikiye. "
Bwiza Emerance ku kibazo cy'ikintu yicuza mu buzima bwe ngo ni ukuba atariganye umuhate igifaransa.
Ati "Imana nyishimira ubuzima yampaye. Icyo nicuza, nicuza impamvu ntiganye umuhate igifaransa."
Bwiza Emerance wumvaga azaba umukinnyi wa Basketball, yavukiye i Gitarama, we n'umuryango we ubu batuye Nyamata mu Bugesera. Amashuri abanza yayize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Icyiciro rusange (O Level, Tronc Commun), yacyize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw'u Rwanda.