Urubuga rw'iyi Kaminuza rusubiramo uwayishinze, Dr Fred Swaniker, avuga ko yishimiye ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato ba Africa bigira kuri iyo kaminuza 'ubu bazagira amahirwe yo kwigishwa n'umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye ku isi'.
Jack Ma ntaremeza ibivugwa n'iyi kaminuza yigenga yo mu Rwanda, gusa ikigo cyo gufasha yashinze, Jack Ma Foundation, giherutse kuvuga ko muri iki gihe Ma arimo 'gusubira gukora ibyo akunda' ari byo kwigisha kandi ari na byo yakoraga mbere yo gushinga Alibaba.
Mu cyumweru gishize, Hong Kong University yatangaje ko Jack Ma yemeye kwigisha ibijyanye na 'entrepreneurship' mu gihe cy'imyaka itatu. Mu mwaka ushize nabwo, yagizwe umwalimu w'umushyitsi muri University of Tokyo yo mu Buyapani na Tel Aviv University yo muri Israel.
BBC yatangaje ko Jack Ma Foundation ivuga ko Ma 'yabaye umwalimu wa kaminuza imyaka itandatu', ko 'akunda cyane uburezi, kandi buri gihe aba ashaka gusangiza urubyiruko urugendo rwe mu bushabitsi'.
Fred Swaniker, umunya-Ghana washinze African Leadership University, avuga ko ibyo azigisha kuri iyi kaminuza nyafurika 'bizatuma abanyeshuri bacu batekereza ibikomeye no gukurikirana bashimitse inzozi zabo mu kwihangira imirimo'.
Iyi kaminuza ntisobanura niba Jack Ma azajya ajya kwigisha ku kicaro cyayo i Kigali cyangwa azajya yigisha hifashishijwe uburyo bw'iya kure.
African Leadership University (ALU) yatangiye gukora mu 2015 mu birwa bya Maurices no mu Rwanda mu 2017, ivuga ko igamije 'kubaka ikiragano gishya cy'abayobozi bashobora guhindura Africa'.
Jack Ma wigeze kuba umukire wa mbere mu Bushinwa, agiye kwigisha muri kaminuza y'imiyoborere mu Rwanda