Umuherwekazi wahoze ari umugore wa Safi Madiba yatangaje umushara yatangiye akorera bitungura benshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo hari benshi bagendaga bamuca intege ariko muri we yagumanye ibyiringiro bikomeye ndetse n'ikizere cyuko icyo ashaka azakigeraho kuko yavuye kure.

Uyu muherwekazi yavuze ko yatangiye ari umukobwa usanzwe ndetse ukorera n'amafaranga make cyane kuko yatangiye akorera ibihumbi 20 ku kwezi, gusa yagiye azamuka aza no kugera ku mushahara w'ibihumbi 100.

Nubwo yatangiye akorera umushahara w'ibihumbi 20 gusa ntiyigize acika intege, kandi kudacika intege byamugejeje kure kuko byamufashije kuba yashinga kampanyi ye bwite kandi ikomeye.

Uyu muherwekazi wahoze ari umugore wa Safi Madiba, mu kiganiro yagiranye n' Isimbi TV yabatangarije ko ubu ikintu asigaje kugura ari indege kandi ko afite ikizere cy'uko azayigura.

 



Source : https://yegob.rw/umuherwekazi-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-yatangaje-umushara-yatangiye-akorera-bitungura-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)