Umuhungu na nyina bari mu rukundo batitaye ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikinyamakuru The Huffington Post U.K. cyatangaje ko uyu mugore Kim West afite imyaka 51, naho umuhungu we bakundana, Ben Ford, akaba afite 32 y'amavuko.


Biravugwa kandi ko bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w'urukundo, bakaba bari gupanga gushyingiranwa ngo barusheho kwinezeza bidasanzw nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru The New Day.


Binyuze kuri icyo kinyamakuru kandi, ngo uyu mugore n'umuhungu we bagiranye umunezero udasanzwe mu gikorwa cy'abashakanye kugeza ubwo Ford yatse gatanya akisangira nyina bafitanye rukuruzi idasanzwe hagati y'abo.


Mu 2015 ni bwo New York Magazine yashyize hanze ikiganiro yari yagiranye n'umukobwa w'imyaka 18 wavugaga ko yambuwe ubusugi na se ku myaka 12. Bijya gusa n'uyu West na Ford, Maze se aza kuvuga ko bumva bakururana ku buryo bazanashyingiranwa mu gihe kiri imbere.


Gusa icyo iyo miryango yose ihuriyeho, ni uko ababyeyi ari bo bashinjwa kuba babi. Abahanga muri bisikoroji (psychology) bo bakavuga ko mu gihe iyo miryango yaramuka ibanye, ko hari amahirwe make yuko abana babo bavuka bameze neza.


West ukundana n'umungu we akaba yarahize ati:" ndabyumva abantu baraturakariye, baba bumva badutera amabuye, ariko iyo wakubiswe n'urukundo ntiwita ku kindi kintu icyo aricyo cyose, uba ufite kururwanira ishyaka".



Umuhungu na nyina bari mu kibatsi cy'urukundo

Umwanditsi: Nigabe Emmanuel



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128454/umuhungu-na-nyina-bari-mu-rukundo-batitaye-ku-babizi-cyangwa-abazabimenya-128454.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)