Umujyi wa Kigali wategetse abaturage bo kwa DUBAI kwimuka,uvuga ku bindi bibazo birimo n'icyo gutwara abagenzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bo mu mudugudu wiswe 'Urukumbuzi Real Estate' uzwi nko kwa Dubai uri i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali basabwe kwimuka nyuma y'uko amazu bubakiwe atangiye gusenyuka bamwe akabagwaho hashizeimyaka itanu gusa yubatswe.

Uyu mudugudu uri mu karere ka Gasabo wubatswe nabi n'ibikoresho bitujuje ubuziranenge ariyo mpamvu umujyi wa Kigali wimuye abaturage ndetse wiyemeza gukurikirana abagizemo uruhare n'uburangare.

Ubugenzuzi bwakozwe n'inzego zibifite mu nshingano bwagaragaje ko inzu 54 arizo zigomba gusanwa mu nzu zitageretse aho, gusa ngo ikibazo gikomeye kiri mu nzu zigeretse.

Mu kiganiro n'Abanyamakuru,Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali,Pudence Rubingisa yagize ati "Iyo tubonye nk'iyo raporo igaragaza aho ikibazo kiri,twese twihutira kubungabunga ubuzima bw'umuturage cyane ko uba umaze kuburirwa.Iyo turi mu bihe by'ibiza dukora ubugenzuzi ahantu tuzi navuga ko hari ubuhaname cyane.

Icyo dukora tuzenguruka mu baturage tubabwira tuti 'iyi nzu yawe ishobora kugira ikibazo'hari aho tugera tukababwira tuti 'muvemo rwose'.Biranatworohera iyo ari umuntu w'umupangayi usanzwe akodesha ajya gukodesha ahandi ariko tukava mu bihe bibi by'imvura n'inzu ikaba yasanwa.Aha nibyo turi gukora.

Birumvikana ko ubugenzuzi bwakozwe hose ariko bugaragaza ahari ikibazo.Aho mwabonye hashyizwe ikimenyetso [kwa Dubai] ngo 'aha ntihagire uwongera kwinjiramo.

Meya Rubingisa yavuze ko inzego z'ubuyobozi kuva ku mujyi kugera ku murenge ziri gufasha aba baturage bo mu mudugudu Urukumbuzi Real Estate kubashakira ahaboneka amazu yabacumbikira ndetse ngo leta yiyemeje kuba yanabishyurira ubukode bw'ukwezi kugira ngo babe bashaka ahandi bakodesha mu gihe amazu yabo ari gusanwa.

Yavuze ko raporo yagaragaje ibyagenze nabi ariko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana ngo zirebe uwateje icyo kibazo ndetse abe yatanga ubusobanuro komwe n'umuyobozi warangaye izo nyubako zitujuje ubuziranenge zikubakwa kuko ngo 'turi mu gihugu gishyira imbere kubazwa inshingano no kubazwa ibitagenze neza'.

Yavuze ko uzishyura icyo kiguzi ari uwubatse ayo mazu atujuje ubuziranenge akanabazwa icyagenze nabi.

Abahafite imitungo batahatuye nk'abafite abapangayi babahaga amafaranga yo kwishyura amabanki,Umujyi wa Kigali wemeye kubafasha uvugana n'ayo banki yabahaye inguzanyo kugira ngo zibafashe kubasubikira amadeni bazayishyure nyuma.

Aba baturage bo kwa Dubai ngo bashaka kubakura mu kaga ntihagire ubura ubuzima,ariyo mpamvu bari kubafasha kwisuganya babishyurira amazu hanyuma izo nzu zongere zisanwe hagendewe kuri raporo yagaragaje ikigendanye n'ibigomba gukorwa.

Uyu mudugudu wubaswe n'umushoramari Nsabimana Jean benshi bazi nka 'Dubai' wazanye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zo guturamo. Yatangiye kubaka izi nzu mu 2013, aho icyiciro cya mbere cyuzuye mu 2015.

Inzu zose uko ari 114 zahise zigurwa kubera ko zari zihendutse. Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw, amafaranga bahamya ko yari make cyane, mbere yo kumenya ko zisondetse.

Ku kibazo cyo gutwara abagenzi,by'umwihariko imodoka zikiri nkeya,Meya yavuze ko 'Hari Bisi zongewemo ntabwo zakemuye ikibazo kuko dufite icyuho cy'imodoka 305 zigomba kongerwamo.

Hari iziri gushakishwa,hari gahunda dufite yo kuzana izikoreshwa n'amashanyarazi cyangwa lisansi na mazutu ariko tugabanya guhumanya ikirere n'umwuka duhumeka.

Ni gahunda tugikomeza ariko kugira ngo tubinoze,natwe tugiye gushyiraho aho tuzajya duca kugira ngo tubone aho izo Bisi zizajya zicaginga umuriro.

Meya Rubingisa yavuze ko yaba Minisiteri y'ibikorwaremezo,RURA n'abikorera bose bari gufatanya muri iki kibazo cy'imodoka zitwara abagenzi aho yemeje ko na leta hari imodoka izashyiramo.

Ku kibazo cy'irondo ry'Umwuga ngo Umujyi wa Kigali ugiye gusohora amabwiriza agomba kuranga irondo rw'umwuga kuko irihari rishinjwa kwica umutekano no gukorana n'abajura.

Meya yavuze ko iri rondo riri kwigwaho yaba mu guhabwa amahugurwa n'ibindi ndetse ngo inyandiko irigenga iri gukorwa.

Ati "Irondo twararivuguruye,imibare yaryo hamwe na hamwe iziyongera hakurikijwe uko Umujyi ugenda ubisaba ariko nanone kugira ngo twongere agahimbazamusyi kabo cyane cyane nshingano zabo zikorwa gute?,turabaha akazi gute,bakorana n'abaturage bate?."

Yavuze ko kugira ngo iri rondo ribe ryiza hakenewe ko umuturage yatanga ibitekerezo n'amakuru ku buryo ryashyirwaho n'uko rikora,kugira ngo bitarangira ryivanze n'ibisambo.

Ku kijyanye no gutera inkunga amakipe,Meya Rubingisa yavuze ko Umujyi wa Kigali wa Kigali ukomeje gufatanya n'amakipe ane ariko AS Kigali mu bagabo n'abagore,Gasogi United na Kiyovu Sports ndetse ko gahunda yo guteza imbere siporo izakomereza mu makipe y'abakuze n'abandi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umujyi-wa-kigali-wategetse-abaturage-bo-kwa-dubai-kwimuka-uvuga-ku-bindi-bibazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)