Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali burimo kuganira n'Abanyamakuru ku ngingo zitandukanye zireba Umujyi wa Kigali harimo imitangire ya serivisi, Ubukungu, Imiturire n'ibindi
Ku bijyanye n'umutekano mu mujyi,Pudence Rubingisa yagize ati :"Hari insoresore tumaze iminsi tubona ziteza umutekano muke hirya no hino
Ikibazo twagihagurukiye duhereye aho byiganje [hotspots] duhabwa n'abaturage. Nabakangurira ko twakomeza gufatanya mu gukomeza kugira umujyi utunganye.
Umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Desire Gumira yibukije abaturage ko gutanga amakuru hakiri kare bifasha mu guhangana n' ubujura ndetse iyo bihise bimenyekana ababigizemo uruhare bahita bafatwa.
Yagize ati "Byose biraterwa no muryango,aho dutuye.Izi nsoresore n'urubyiruko kuko abo tugenda dufata n'abafite hagati y'imyaka 20-30.Abo bose n'Abana baba mu mago yacu,n'abaturanyi, bavuye ishuri ntibasubireyo,ntibashake gukora akazi gasanzwe kakwinjiza amafaranga yabatunga ahubwo bagashaka kubaho batarushye.Nicyo kibatera kwiba.
Byagiye bigaragara,nidufatanya aho dutuye,mu miryango yacu,umwana yataha saa munani yasinze ukamubaza uti 'ko udakora ayo mafaranga uyakura he yo kunywa inzoga?,kuki utaha bwije?.
Niba ari abo muturanye akodesha mukabona urwo rubyiruko ntirukora,ntirwiga,baraza basinze, akenshi bateza umutekano muke,kuko turabazi,ujya kubona iyo ikintu kibaye,wajya aho urwo rubyiruko rwari rutuye cyangwa wajyana uwo mujura ugasanga ngo abantu bari bamuzi,ngo dusanzwe tumuzi agenda agaruka'.
Icyo tubasaba nk'abaturage ba Kigali,inzego z'umutekano zirahari,icyo tubasaba gusa n'amakuru.Muduhe amakuru,mutubwire abana batasubiye ku ishuri dufatanye n'inzego zibanze basubireyo.Mutubwire abakora ubusa birirwa mu bipangu bakagenda nijoro bagataha basinze tubabaze ibyo bakora koko.Icyo tubasaba cyane n'ubufatanye.Mufate inomero za polisi zibegereye,icyo ubonye kidasanzwe mutubwire yaba mu gitondo na nijoro.Muduhe ayo makuru.
Icyo nabizeza,ubushobozi burahari,ibikoresho birahari,ubushake burahari,mudufashe gusa ibi ngibi nta gikomeye kirimo."
Yavuze ko hakenewe uruhare rwa mwarimu,umubyeyi,umuyobozi w'isibo umwana abamo kugira ngo abana bata ishyura bagaragare barisubizwemo.
Ati "Iyo tugize umwana uta ishuri,avamo umusore cyangwa inkumi iteza umutekano muke kuri bagenzi be."
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yibukije ko buri mwaka hari imirimo igenda ihangwa yo gushyigikira urubyiruko rukabasha kwigira ndetse avuga ko kuba umuntu ari umusore ndetse afite imbaraga ari igishoro kigomba gukoreshwa neza.