Umujyi wa Kigali wiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 31 mu mwaka umwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu guhangana n'ibyo bibazo, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023,bwihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 31 irimo by'umwihariko iyagenewe urubyiruko.

Ni mu gihe mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, umujyi wari wihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 41 ndetse ikaba yaragezweho ku kigero cya 100%.

Kuri ubu mu 2022/23, hateganyijwe guhanga imirimo ibihumbi 31, aho inzego ziza imbere mu zizafasha mu kugera kuri iyi ntego zirimo ubwubatsi, serivisi gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ibindi.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yabwiye itangazamakuru ko muri iyo mirimo izahangwa harimo izakorwa na leta ndetse n'izahangwa binyuze mu bufatanye n'abikorera.

Ati 'Ibi birazamo na ya gahunda dufite yo gutunganya ibishanga kugira ngo bibyazwe umusaruro. Twagiye twegerwa cyane n'amashyirahamwe y'urubyiruko kugira ngo ahafate habe habyazwa umusaruro.'

'Ni ukugira ngo twegere n'abikorera mu kwagura gahunda yabo yo gutanga imirimo habeho no kugira ngo inzego zigenda zigaragaza guteza imbere urwego rw'ubukungu, natwe tuzemo.'

Yakomeje agira ati 'Iyo urebye nk'iyo mihanda tugiye kubaka n'ibindi bikorwaremezo muri rusange cyangwa se ukareba n'urwego rw'imyubakire muri rusange niho twabonye harimo amahirwe menshi.'

Imirimo izahangwa yitezweho kugabanya urubyiruko rwishora mu ngeso mbi muri Kigali by'umwihariko.

Rubingisa ati 'Ubundi kuba uri umusore, ni umutungo, ufite amaboko n'izo mbaraga. Noneho wabibyaza ute umusaruro? Uruhare rwacu mu gufasha uwo musore cyangwa inkumi kuba yabona icyo akora niho tuziramo mu guhanga iyo mirimo.'

Rubingisa yavuze ko hari na gahunda zo gushyigikira urubyiruko rufite inyota yo kwihangira imirimo ariko rukaba rufite ikibazo cy'amikoro cyangwa igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga yarwo.

Avuga ko mu gufasha urwo rubyiruko, bizakemura byinshi birimo ubushomeri ndetse n'ibindi bibazo cyangwa ingaruka zizana nabwo.

Ati 'Turumva muri uyu mwaka, imirimo ibihumbi 31 tuzahanga muri uyu mwaka izadufasha kugabanya icyo kibazo birumvikana nubwo ikenewe ikiri myinshi ariko tuzakomeza dufatanye dushake ibisubizo.'

Guhanga imirimo ni imwe mu nkingi y'ingenzi yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe kugera ku iterambere ry'ubukungu ndetse no kurandura ubukene.

Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo itangaza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo mishya 1.500.000 ibyara inyungu nk'uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka irindwi (2017-2024).

Mifotra igaragaza ko mu 2010, hahanzwe imirimo 104.000 na ho mu 2014 hahangwa 146.000 mu gihe iyahanzwe mu 2017, yari 155.994 naho mu 2018 igera ku 206.190. Mu 2019, hahanzwe imirimo 223.781 mu gihe mu 2020 iyahanzwe yose hamwe yari 192.171.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wiyemeje-guhanga-imirimo-ibihumbi-31-mu-mwaka-umwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)