Umukinnyi Man United yagenderagaho ntazongera gukina muri uyu mwaka w'imikino #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro ukomeye Lisandro Martinez ntazongera kugaragara mu ikipe ya Manchester United mu mikino isigaye ngo umwaka w'imikino urangira kubera imvune yagize.

Uyu myugariro uri mu beza mu Bwongereza asize Manchester United ifite ikibazo gikomeye mu bwugarizi.

United kandi yatangaje ko mugenzi wa Martinez bakinana hagati mu bwugarizi Raphael Varane ari hanze 'ibyumweru bike' nyuma yo gusohoka acumbagira kubera imvune yagize mu gice cya mbere cy'umukino ubanza wa 1/4 cy'irangiza muri Europa League banganyije 2-2 na Sevilla.

Itangazo ry'ikipe rigira riti: "Buri wese muri United arifuriza Lisandro na Rapha gukira vuba."

Izi mvune ebyiri ni imbogamizi ikomeye ku ikipe ya United yari ihatanye mu bikombe bitatu ndetse no kurangiza mu makipe ane ya mbere ikazakina Champions League umwaka utaha.

Kapiteni w'ikipe, Harry Maguire na Victor Lindelof, nibo bazakina umukino wo ku cyumweru bazasuramo Nottingham Forest ndetse n'uwo kwishyura wa Europa muri Espagne kuwa Kane.

Andi makuru mabi kuri Erik Ten Hag,nuko myugariro Maguire yahagaritswe ku mukino wa kimwe cya kabiri cy'irangiza mu gikombe cya FA Cup na Brighton.

Ibyo bishobora gutuma umukinnyi w'ibumoso Luke Shaw cyangwa umukinnyi wo hagati Casemiro batoranywamo umwe uza gufatanya hagati mu bwugarizi na myugariro w'umunya Suwede Lindelof i Wembley.

Iyi kipe iracyafite izindi mvune zirimo iya Rashford,Garnacho n'abandi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-man-united-yagenderagaho-ntazongera-gukina-muri-uyu-mwaka-w-imikino

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)