Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye rwakatiye umukinnyi wa La Jeunesse Salomon Oleko, igifungo cy'imyaka itatu gisubitse mu mwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw, kubera gukubita no gukomeretsa umusifuzi ku mukino ikipe ye yakinagamo na AS Muhanga.
Uyu mukinnyi yakubise umusifuzi tariki 3 Werurwe 2023, ku mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu itsinda B, warangiye AS Muhanga itsinze La Jeunesse igitego 1-0.
Uyu mukino wasojwe n'imvururu zikomeye zakubitiwemo umusifuzi wa kane wari waje gukiza mugenzi we w'igitambaro wari wazengurutswe n'abakinnyi benshi bamubaza impamvu yanze igitego bari batsinze, avuga ko habayeho kurarira.
Nyuma y'iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye rwakatiye Salomon Oleko, igifungo cy'imyaka itatu gisubitse mu mwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda.
Imvano y'imvururu
Izi mvururu zatangiye mu mukino hagati, ubwo umusifuzi w'igitambaro Ruhumuriza Pacifique, yangaga igitego cya Nshimiye Saidi avuga ko yaraririye.
Uyu mukinnyi ntiyabyakiriye ahubwo yirukanse ajya gukubita uyu musifuzi (imigeri n'ingumi), ahita ahabwa ikarita y'umutuku.
Icyo gihe imvururu zagenje make, umukino urakomeza ndetse wongerwaho iminota irindwi. Umukino ukirangira abakinnyi n'abandi batoza ba La Jeunesse birukankiye mu kibuga bashaka kongera gukubita umusifuzi.
Mugenzi we wari uyoboye umukino nk'umusifuzi wa kane yirukanse ajya gukiza mugenzi we, birangira ari we ubibabariyemo kuko yakubiswe ndetse anakandagirwa ku mutwe, biba ngombwa ko asohorwa mu kibuga arandaswe kuko atabashaga kwigenza.
Polisi yahise ihagera itangira gukurikirana uko byagenze ariko bamwe mu bakinnyi n'abandi bo mu ikipe ya La Jeunesse bahise bahindura imyenda bari bambaye, basimbuka uruzitiro rwa stade ku gice cy'aho bigishiriza imodoka.
Nyuma y'umukino Polisi yafashe abakinnyi umunani bari muri izo mvururu ariko nyuma yo kureba amashusho batandatu bararekuwe, isigarana babiri kugera aho Salomon akatiwe.
IVOMO: IGIHE