Umukinnyi wa Maroc yahishuye ko yishimiye kubona Cristiano Ronaldo asohoka mu kibuga arira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Morocco Sofianne Boufal yahishuye ko yishimiye kubona Cristiano Ronaldo asohoka mu kibuga arira nyuma yo kubatsinda mu gikombe cy'isi 2022.

Ikipe ya Morocco yatunguye Ronaldo na Porutugali ibatsinda igitego 1-0 muri 1/4 cy'igikombe cy'isi cyabaye mu mwaka ushize muri Qatar.

Morocco yabaye ikipe ya mbere muri Afurika igeze muri 1/2 cy'irangiza mu gikombe cy'isi ibikesha iki gitego cya Youssef En-Nesyri.

Umwe mu bakinnyi ba Morocco bakina basatira,Sofianne Boufal,yavuze ko yishimiye kubona Ronaldo watwaye Ballon d'Or eshanu asohoka mu kibuga arira nyuma yo kumutsinda.

Uyu wahoze akinira Southampton yavuze ko nubwo yubaha uyu kizigenza ariko ngo yashimishijwe no kubona amarira ye.

Boufal yabwiyeAl-Kass ati: "Mu cyubahiro cyose mugomba,nishimiye kumubona arira aho kuba aritwe turira.

Uyu musore ukinira ikipe ya Al-Rayyan yavuze ko akunda Messi kandi yakwifuza gukinira FC Barcelona kurusha Real Madrid

Boufal ati: "Nkunda Messi kurusha Ronaldo kandi ikipe nifuza gukinira ni Barcelona."

Ronaldo yerekeje muri Saudi Arabia nyuma yo gutandukana na Man United mu Ugushyingo umwaka ushize.


Boufal yavuze ko yishimiye kubona Ronaldo ataha arira nyuma yo kumutsinda mu gikombe cy'isi



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-maroc-yahishuye-ko-yishimiye-kubona-cristiano-ronaldo-asohoka-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)