Nyuma y'iminsi ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA rimenyesheje amakipe arimo APR FC na Police FC ko umukino uzabera kuri Sitade ya Bugesera, byamaze kwemezwa ko umukino wimuriwe ku yindi Sitade.
Uyu mukino nyuma yo gutangazwa ko uzabera i Bugesera, Police FC yahise ibyanga ivuga ko itakakira umukino wayo kuri Sitade APR FC isanzwe yakiriraho, FERWAFA none yamaze kwemezako uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku munsi w'ejo kuwa gatandatu nibwo uyu mukino uzaba, ku isaha ya saa cyenda z'amanwa nibwo uzaba utangira ndetse Kandi abafana baranemewe uyu mukino bazawureba ntakibazo bafite.
Source : https://yegob.rw/umukino-wa-apr-fc-na-police-fc-washyizwe-kuri-sitade-nshya/