Umukobwa ufite iminwa minini kurusha abandi ku isi yafashe hasi hejuru ashaka umugabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Andrea Emilova Ivanova, ufite imyaka 25,umugore ufite iminwa minini kurusha abandi ku isi,akomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga,kubera kuvuga ko yabuze umugabo.

Uyu mugore ufite iminwa minini ku isi yagaragaje ko adashobora kubona umugabo.

Andrea Emilova Ivanova yakoresheje hafi ibihumbi 20.000 by'ama pound kugira ngo yibagishe iminwa inshuro 43 zose.

Vuba aha yatewe izindi nshinge enye za hyaluronic acide kugira ngo yiyongerere iminwa.

Uyu mugore w'imyaka 25 akunda kwibagisha kenshi kugira ngo akomeze aka gahigo ko kuba umugore ufite iminwa minini ku isi.

Icyakora ngo na nubu ntabwo aranyurwa nuko ingana kandi arashaka kuyongera biruseho.

Kugira ngo abone umukunzi,uyu mugore ngo arashaka kwitabira ikiganiro cyo kuri TV cyitwa "The Bachelor".

Nubwo ngo ashaka gukomeza gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga,uyu ngo arashaka cyane umukunzi.

Uyu yagize ati: "Ndi umukobwa ugaragara bitandukanye kandi bidasanzwe kandi ibi ntibikundwa n'abagabo benshi.

Nibyo koko hariho abagabo benshi bankunda cyane, ariko hariho n'abatankunda.

Batekereza ko ntangaje kandi nasaze.

Abagabo bamwe banyandikira ubutumwa bwihariye ku mbuga nkoranyambaga kandi bansaba ko dusohokana, bampa amafaranga,bansaba gusura ibihugu byabo, ni byiza.

Biranshimisha kuba hari abantu bankunda kandi bifuza ko bamba hafi.

Icyakora, nzanezezwa cyane no guhura n'urukundo rw'ubuzima bwanjye ariko sinzi igihe bizabera."

Nubwo Andrea yiteguye kwishyira mu kaga ajya mu biganiro byo gushaka "umugabo w'inzozi ze", ntabwo yizeye ko azamubona.

Yongeyeho ati: "Sinzi niba azakunda abakobwa nkanjye bafite ubwiza bw'ubukorano.

Uyu yavuze ko yiteguye kumwerera imbuto nziza naramuka amuhisemo atarebye uko agaragara.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-ufite-iminwa-minini-kurusha-abandi-ku-isi-yafashe-hasi-hejuru-ashaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)