Umukobwa yibagishije ururimi kugira ngo ajye asomana neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga yavuze mu buryo burambuye uburyo yaciye igice cy'ururimi rwe kugira ngo 'azamure urwego' rwe mu gusomana.

Rochelle Garett, ufite abamukurikira bagera kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni kuri Instagram,akoresha izina rya Xehli G (@xehli), aherutse kuvuga uburyo imwe mu mitsi ye yagize ingaruka ku buzima bwe.

Uyu mukobwa w'imyaka 22, bikekwa ko akomoka muri Brazil,yiciye agace ko ku rurimi rwe kitwa lingual frenulum (akanyama gahuza ururimi no munsi y'umunwa), kuko kari kagufi cyane,katumaga agira ibibazo byo kurya no guhekenya.

Uyu kizigenza ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ako gace k'ururimi kamugizeho ingaruka kuko katumye yitakariza icyizere agorwa no guteretana no kunanirwa kwishimira gusomana.

Kuva yakurwaho ako gace k'ururimi rwe, Rochelle yavuze ko yumva amerewe neza kandi amaherezo ashobora kwishimira kuryoshya n'abandi mu byerekeye gusomana.

Ati: '[Kugeza mbazwe], numvaga ntarigeze nsoma umuntu uwo ari we wese mu by'ukuri.' 'Ni ibyiyumvo bidasanzwe. [Gusomana] byabaye byiza cyane kuruta uko nari narabikoze mu buzima bwanjye.

'Noneho bisa naho ururimi rwanjye ruba rurerure iyo nsomana - mbere y'uko ruhagarira. Umuntu wese wansomye mbere yatekereje ko ntari nzi ibyo nkora. '

Uyu mukobwa urema ibiganiro yavuze ko yibasiwe cyane kubera uburyo avuga kandi yakiriye ibitekerezo byuzuye ubugome byatangwaga n'abamwibasiraga kuri interineti, ari na byo byamuteye kwibagisha ururimi.

Rochelle yiyemereye ati: 'Nibasiwe nkiri muto kubera ko imvugo yanjye itandukanye."




Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yibagishije-ururimi-kugira-ngo-abashe-gusomana-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)