Umunsi Ingabo z'Ababiligi zita impunzi z'Abatutsi muri ETO Kicukiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iyi tariki nibwo Ingabo z'Ababiligi zataye impunzi z'Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Ishuri ry'imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry'abapadiri b'abasalizayani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi, kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994, bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rwashyinguwemo Abatutsi benshi

Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro, byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n'ingabo zifite intwaro.

Si ko byagenze kuko MINUAR yabasize mu menyo y'Interahamwe n'abasirikare bari biteguye guhita babica ku wa 11/04/1994.

Inyandiko z'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, zigaragaza ko Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND (ku ngoro y'Inteko ishinga Amategeko) aho ingabo za FPR zari zikambitse, no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera, bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera grenades, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

Ingabo z'Ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bose bakaba bari 100 bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw'ingabo za MINUAR.

Inyandiko zikomeza ziti "Abo nibo bakwiye kubazwa mbere y'abandi iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye muri ETO."

Ku itariki nk'iyi kandi habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi.

Kuva kuwa 07 Mata 1994 kugeza ku wa 10 Mata 1994, Abatutsi batangiye guhunga hirya no hino bahungira kuri Kiliziya i Kiziguro bahageze babeshywa ko bagiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya, baragwira, maze ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 kugera 16h00.

Bishwe n' Interahamwe zoherejwe n'uwahoze ari Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste afatanyije na Rwabukombe Onesphore wari burugumesitiri wa Muvumba, Mwange Jean de Dieu, Sibomana Martin wari assistant burugumesitiri wa Murambi, Nkundabazungu Augustin wari umucuruzi, Niyonzima Deogratias (Brigadier wa Komini), Munyakazi (policier) na Mbuguje Jean Damascene (umucuruzi).

Hari kandi Muganga Manasse, Mirasano Emmanuel, Biramahire Kaguru, Karekezi Augustin, Munyabuhoro Pierre Claver, Gakombe Balthazar, Gakwerere Aloys, Mutsinzi Emmanuel, Karengera Paulin (inspegiteri w'amashuri abanza), Musoni Francois, Manihura Habib, Kabalira Sylvain n'abandi.

Zikomeza ziti "Abo bicanyi bari bahagarikiwe n'abasirikare baturutse i Gabiro bazanywe n'umusirikare mukuru witwaga Major Nkundiye Leonard wahoze ari umukuru w'abasilikare barindaga Perezida Habyarimana."

"Biciwe mu gikari cya Paruwasi hafi y'amatanki y'amazi, mu mizabibu yabo, kwa muganga, mu nturusu hafi y'ishusho ya Bikiramariya, n' ahandi inyuma y'urukuta. Icyo gihe hari agashyamba. Abicwaga batabwaga mu cyobo cya metero 60 z'ubujyakuzimu kiri munsi y'amashuri abanza. Abantu babajugunyaga mu mwobo bamwe bakiri bazima."

Uvugwa cyane wari ku rwobo yica ni Rwamakuba Emmanuel wari muganga, Sekamana na Fidele Karangwa bitaga Gasongo hamwe n' impunzi zaturutse Kiyombe.

Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Shagasha, Cyangugu, bose barishwe

ADEPR Shagasha rwari urusengero rw'abarokore kandi rwasengeragamo abakirisitu benshi harimo n'Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi bahahungiye. Abatutsi bahahungiye ni abana n'abagore kuko abagabo iyo bahagera bari kwicwa.

Muri uru rusengero hahungiyemo abagore n'abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera tariki ya 11 Mata 1994 Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa inzu. Muri uru rusengero n'ubwo hahungiyemo abagore n'abana, ariko Interahamwe zazaga kurobanuramo abana b'abahungu bakabica.

Kugira ngo baticwa bambikwaga amakanzu, Interahamwe zaza zikagira ngo ni abakobwa. Ikindi gikorwa kirenzeho ni uko abagabo bakurwaga muri Segiteri ya Shagasha, Munyove, Rwahi bose bajyanwaga kwicirwa kuri iyi ADEPR ya Shagasha, hakaba hariciwe Abatutsi benshi.

Abatutsi biciwe i Save muri Komine Gisuma, Cyangugu

Mu cyahoze ari Komini Gisuma, Segiteri ya Ruharambuga, Selire ya Gihinga muri Perefegitura ya Cyangugu, uyu munsi akaba ari mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga mu Kagari ka Save, muri Jenoside kuwa 11 Mata 1994 hahurijwe Abatutsi basaga 50, bahurizwa mu nzu y'uwitwaga Mukandagara Odette babiciramo bose barabarangiza. Aha naho hakaba harabaye umukwabu wo kubagota mu Kagari kabo bakabahuriza muri iyo nzu bakabona kubica.

Nanone mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Selire Kimpundu naho hiciwe Abatutsi basaga 1,000 bakaba bari bakusanyijwe n'Interahamwe zaho zatangiye gukubita abantu no kubatoteza bikabije, Abatutsi baho bahitamo guhungira kuri Segiteri ya Nyamuhunga ariko akaba ari nabwo buryo Interahamwe zari zateguye kugira ngo zibashe kubica zibarangize.

Barahahungiye kuva kuwa 09/04/1994 nimugoroba bamaze kuba benshi kuwa 11/04/1994 kumanywa nibwo babagose barabica.

Bishwe n'Interahamwe zari zaturutse mu ma Serire yegereye Segiteri ndetse n'abapolisi ba Komini. Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na Rujigo François n'abapolisi ba Komini bari baje bababeshya ko baje kubarinda naho ari ukubagota ngo batazahungira ahandi bigamije kubicira hamwe ari benshi.

Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, Cyangugu

Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba, mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye. Biciwe mu nzu z'abapadiri, mu Kigo nderabuzima, no muri Centre Nutritionel. Izi nzu zose zikaba ari iza Paruwasi ya Hanika.

Interahamwe zabishe ni Alphonse bahimbaga Rasta mwene Pasteur uyu akaba yari umusirikare. Niwe wakoresheje Grenade zishe Abatutsi, Ngoboka Xavier, Gasheme mwene Basabose. Izindi Nterahamwe ni Hatunguramye Joseph, Hanyurwa Valens, Nkerabahizi Oscar, Michel Bahimaya, Mukono wari umucuruzi mu Kirambo akaba ari nawe waguriraga icyo kunywa Interahamwe ngo zice zifite morale.

Abatutsi bo muri iyi Komine yitwaga Gatare batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Hanika kuva kuwa 08 - 09/04/1994 kuko babonaga Abahutu baho batangiye kwiremamo udutsiko, bavuga ko Abatutsi babiciye umubyeyi wabo, ariwe Perezida Habyarimana.

Ku wa 09/04/1994 nibwo hishwe umusore wishwe atewe inkota n'umuturanyi we ashyingurwa kuwa 10/04 mu Muramba - Gitwa, Abatutsi bagiye kumushyingura abahutu barimo babakina ku mubyimba ngo muzashyingura muruhe.

Kuwa 11/04/1994 nibwo Burugumestre w'icyahoze ari Komine Gatare witwaga Rugwizangoga Fabien yahageze nka 12h00' avuye mu nama ya Prefet wa Cyangugu, Emmanuel Bagambiki. Nyuma y'aho nka 15h00' hahise haza igitero gikomeye kiza kubica Burugumestre ahavuye.

Iki gitero kandi cyarimo umugore witwaga Marigarita wari Konseye kuva mbere 1990 urugamba rwo kubohoza Igihugu rutangizwa, uyu mugore akaba yaragize uruhare rutaziguye mu gufungisha Abatutsi benshi babita ibyitso by'Inkotanyi.

Abatutsi barimburiwe i Midiho, EAR Nyagatovu, Kayonza, Kibungo

Mu Murenge wa Mukarange aho bita Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu ku wa 11/04/1994 hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu bicwa bose bigizwemo uruhare n'umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa Kanyengoga Thomas.

Kugeza ubu imibiri y'abahiciwe ntiyigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-ingabo-z-ababiligi-zita-impunzi-z-abatutsi-muri-eto-kicukiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)