Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yasabye abayisilamu bose gukomeza kurangwa n'imyifatire myiza ndetse no kwirinda ibyaha nk'uko Imana yabitegetse aho kuba beza mu kwezi kwa Ramadhan gusa.
Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali Pelé Stadium Nyamirambo ku rwego rw'igihugu, ahari hateraniye abayoboke b'idini ya Islam batandukanye mu Mujyi wa Kigali n'abanyamahanga baba mu Rwanda.
Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.
Kuri uyu munsi kandi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo wo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer.
Mbere y'isengesho, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye abayisilamu bose gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza n'kuko bitwaraga mu kwezi kwa Ramadhan basoje.
Ati 'Bavandimwe bayisilamu turasabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza bitwegereza Imana kandi ntabwo ukwezi kwa Ramadhan gukwiye kuba iherezo ry'ibikorwa byacu byiza. Umunyagihombo urusha abandi ni wa wundi witabiriye Iswalla eshanu muri uku kwezi akagana imisigiti none ubu akaba agiye gucika ku misigiti.'
Yakomeje ati 'Ntabwo bikwiye ko umuntu umaze ukwezi kose asibye asubira mu byaha agata umurongo wo gutinya Allah, uwasubira mu byaha biba ari ikimenyetso ko igisibo cye kititabiriwe ndetse ko kitakozwe neza kandi nta n'inyungu aba yakivanyemo.'
Mufti Hitimana yongeye kubibutsa ko uyu munsi ushimangira urukundo hagati y'abayisilamu no kwirinda ibindi byose bibatandukanya.