Umuntu wese wishe uruhinja bivuze ko yari yiteguye gutsemba ubwo bwoko - Honorable Narcisse Musabeyezu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishuri ry'Incuke 'Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice', risaba abakiri bato gukura bafite inyota yo kumenya amateka yaranze u Rwanda aho rivuga ko kwica abana ari icyimenyetso cy'uko Jenoside yari yaguwe neza ngo itsembe Abatutsi.

Iri shuri risura inzibutso mu rwego rwo kunamira abana n'ibibondo riharanira
ko abana bakurana umutima wo gukunda igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Buri tariki ya 9 Mata ni wo munsi iri shuri ryafashe wo kuzirikanaho abana n'ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri iyi nshuro ya 29, Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, isaba abana bakiri bato gukomeza gukurana umuco mwiza w'ubumuntu, kurangwa n'urukundo kandi bagakunda igihugu cyabo.

Mu butumwa ryatanze, iryo shuri rigira riti 'Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, ryifatanyije n'Abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko dukomeza guha icyubahiro n'agaciro abana n'impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi'.

'Dukomeze dukurane umuco mwiza w'ubumuntu, urukundo no gukunda igihugu, turwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, duharanira no kumenya amateka yacu'.

Honorable Narcisse Musabeyezu wigeze kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba ari n'Umujyanama wa Fondation Ndayisaba Fabrice, ashimira igitekerezo cy'iyi Fondation cyo kwibuka by'umwihariko abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Umuntu wishe uruhinja, ni ukuvuga ngo yabiteguye kera ko azatsemba ubwo bwoko kugeza no ku ruhinja ngo ntiruzabeho! N'ubwo bitashobotse bwose, ariko ubundi ni cyo Jenoside bivuga'.

Mu bikorwa ngarukamwaka bya Fondation Ndayisaba Fabrice, habamo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside, binyuze mu mashuri.

Ibyo bikorwa bikorwa abana bafata umwanya wo kwibuka imikino bagenzi babo bakundaga gukina, uturirimbo tw'abana baririmbaga, ndetse n'ibindi bikorwa bifasha abana bari mu mashuri kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside.

Musabeyezu yavuze kwica abana ari ikimenyetso cy'uko bari biteguye neza gutsemba ubwo bwoko
Ubutumwa iri shuri ryatanze



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/umuntu-wese-wishe-uruhinja-bivuze-ko-yari-yiteguye-gutsemba-ubwo-bwoko-honorable-narcisse-musabeyezu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)