Umunyamakuru wa Radio ikomeye yatabarije kuri micro ko badaheruka guhembwa bagiye kuba amabandi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata 2023 umunyamakuru Nkuyemuruge Yves wa radiyo ya Country FM ikorera mu karere ka Rusizi, yazindukiye kuri micro za radiyo avuga ko bamaze igihe badahembwa ndetse niba ntagikozwe bamwe muri bo bazisanga mu bisambo biyogoje rubanda.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati 'Icyatumye mfata kiriya cyemezo nabogana mu nzu bimeza nabi ndi guseba muri rubanda ndibaza nti niba umunyamakuru akorera abandi ubuvugizi kuki njye nakomeza kugaragurika sinikorere ubugizi.'

'Ejo nabanje kuvugana n'uyoboye radiyo mubaza iby'aya mafaranga y'amezi ane mbona ntanyitayeho uyu munsi nabwo bikimara kuba yanyandikiye ambwira ko navugana na Noopja [nyiri radiyo] ikibazo kigakemuka sinongere kubivuga kuri radiyo kandi kumubona ntibiba byoroshye.'



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-radio-ikomeye-yatabarije-kuri-micro-ko-badaheruka-guhembwa-bagiye-kuba-amabandi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)