Umunyarwanda Gatwa yaje ku rutonde rw'abantu 100 bakunzwe kuri Televiziyo mu Bwongereza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rutonde TV100 rukorwa na RadioTimes, Ncuti Gatwa yaje kuri uyu mwanya nyuma yo kugaragara muri filime nka Sex Education akina yitwa Eric Effiong ndetse ategerejwe mu gice cya 15 cya filime y'uruhererekane ya BBC yiswe Doctor Who.

Umwaka ushize Russell T Davies ni we wari ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde nyuma yo kugaruka mu gice cya 14 cya Doctor Who, ndetse n'imishinga itandukanye irimo Nolly, You & Me na Men Up ya BBC.

Our annual #TV100 list is here! We're celebrating the biggest and brightest stars who have shaped the entertainment landscape in the past year.

Take a look at the #TV100 2022 top 10 and why they made the list ⭐️

See the full list: https://t.co/0mdzsASiqL pic.twitter.com/lvqONszjlU

â€" Radio Times (@RadioTimes) April 3, 2023

Urutonde rw'uyu mwaka rugaragaraho abantu batandukanye barimo Huw Edwards, Jennifer Coolidge , Emma D'Arcy, Adam Kay mu gihe Prince Harry na Meghan Markle bari ku mwanya wa 13.

Mu gukora uru rutonde RadioTimes yitabaza abantu batandukanye barimo abayobora ibiganiro kuri Sky na BBC.

Charlotte Moore uyobora ibiganiro kuri BBC televiziyo na radiyo yavuze ko Ncuti Gatwa agiye gukora ibidasanzwe muri sinema binyuze muri 'Doctor Who'.

Ati "Ncuti Gatwa afite imbaraga zidasanzwe, ni umukinnyi utangaje kandi udatinya ufite impano n'imbaraga bitagira umupaka.'

'Nkurikije ibyo maze kubona kugeza ubu , Ncuti Gatwa agiye kuyobora Isi no gushyira Doctor Who ku rwego rudasanzwe.'

Ikipe yIgihugu y'u Bwongereza mu Bagore, 'Lionesses', yaje ku mwanya wa munani nyuma yo kwegukana igikombe cya Euro mu 2022 itsinze u Budage, uyu mukino ni umwe mu yarebwe cyane kuri televiziyo mu Bwongereza.

Radio Times ikora uru rutonde igendeye ku biganiro byo kuri televiziyo zikomeye kandi zizwi cyane mu Bwongereza.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyarwanda-gatwa-yaje-ku-rutonde-rw-abantu-100-bakunzwe-kuri-televiziyo-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)