Umupasiteri yafunzwe azira koza imyanya y'ibanga y'umugore akoresheje amazi arimo umunyu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupasiteri w'umubeshyi wo muri Ghana, Kelvin Abeka, yatawe muri yombi azira kwiyitirira intumwa y'Umuhanuzi uzwi cyane muri icyo gihugu Emmanuel Aboagye uzwi nka Ogyaba.

Abeka yamenyekanye nyuma yo guhamagara umugore utwite akamuhatira kumwoza mu myanya ndangagitsina ye n'amazi arimo umunyu.

Uyu mupasiteri w'ikinyoma washinze urusengero rwitwa Divine Fire Ministry ahitwa Kofordua yatakarijwe icyizere nyuma y'icyo gikorwa kigayitse.

Ibi byamenyekanye nyuma y'uko umuhanuzi Ogyaba, washinze kandi akaba n'umuyobozi w'itorero rya Holiness of Christ Zion Ministry,ahase ibibazo uyu Abeka mu biro bye.

Muri videwo yashyizwe hanze na Oman Channel, Abeka yemeye ko yigize pasiteri muto w'umuhanuzi Ogyaba kugira ngo yigarurire imitima y'abantu batamuzi.

Umuhanuzi Ogyaba yagize ati "Yagiye kureba uyu mugore iwe amutera ubwoba ko najya kubyara azapfa ndetse ko ashaka kumuha imbaraga z'umwuka zamufasha ntibizabeho.

Yaramufashe umujyana mu bwogero bwe hanyuma amwoza mu myanya y'ibanga akoresheje amazi arimo umunyu."

Uyu mugore wari utwite cyane wagizweho ingaruka n'ibikorwa bya Abeka nawe yari muri ibyo biro ubwo uyu yahatwaga ibibazo.

Abeka yagerageje gushyigikira ibikorwa bye, avuga ko yakoraga ku itegeko ry'Imana.

Ntabwo hagaragajwe igihe ibi byabereye.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yafunzwe-azira-koza-imyanya-y-ibanga-y-umugore-akoresheje-amazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)