Umuraperi B Face yageneye ubutumwa Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi B Face ukomoka i Burundi yifatanyije n'Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabageneye ubutumwa bubakomeza.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, B Face yabwiye Abanyarwanda ko ari kumwe na bo muri ibi bihe bikomeye, abasaba gukomera.

Ati "Rwanda Twibuke Twiyubaka. Njyewe nk'umuririmbyi wo mu gihugu cy'u Bururundi, nifatanyije n'Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mukomere natwe turi kumwe namwe."

U Rwanda ruribuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 29, yashegeshe igihugu aho mu minsi 100 abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa bazira uko bavutse.

B Face yifatanyije n'Abanyarwanda



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/umuraperi-b-face-yageneye-ubutumwa-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)