Umusifuzi wakubise inkokora myugariro wa Liverpool yaciriwe urubanza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusifuzi wo ku ruhande wagaragaye atera inkokora myugariro Andy Robertson nta gihano azahabwa na FA.

Constantine Hatzidakis yaravuzwe cyane mu binyamakuru nyuma yo kugaragara akubita inkokora uyu myugariro mu mukinoLiverpool yanganyije na Arsenal ibitego 2-2 mu cyumweru gishize.

Robertson yasigaye arakaye nyuma yo gukubitwa iyi nkokora,ubwo igice cya mbere cyari kirangiye kuri Anfield ku cyumweru cyashize.

Televiziyo yagaragaje kenshi amashusho yerekana Hatzidakis akubita uyu myugariro inkokora.

Umusifuzi Paul Tierney yahise aha ikarita y'umuhondo Robertson kubera kuburana kwe.

Nyuma abo basifuzi bakikijwe n'abakinnyi ba Liverpool, barimo Robertson wari ufite umujinya mwinshi.

Bavugirijwe induru n'imbaga y'abafana nyuma yo guterana amagambo na kapiteni w'ikipe ya Reds, Jordan Henderson, warwaniraga ishyaka mugenzi we.

Habayeho gusabira Hatzidakis guhagarikwa, uyu musifuzi ahagarikwa mu mikino yo mu mpera z'iki cyumweru.

Ariko FA yemeje ko nyuma y'iperereza, nta kindi cyemezo kizafatwa.

Bagize bati: 'Twasuzumye neza ibimenyetso byose bifitanye isano n'ibyabereye i Anfield kuri myugariro wa Liverpool, Andrew Robertson hamwe n'umusifuzi wari ushinzwe umukino, Constantine Hatzidakis, kandi nta bindi bihano tuzatanga."

FA yavuze ko yarebye videwo y'uko ibi byagenze ndetse ikora iperereza ryimbitse isanga uyu musifuzi atagomba guhagarikwa.

Hatzidakis kandi yasohoye itangazo rigufi, ati: 'Naganiriye na Andy Robertson kuri iki kibazo mu kiganiro gifunguye kandi cyiza.

"Ntabwo nashakaga gukora kuri Andy ubwo nazamuraga ukuboko kukamukubita kandi nasabye imbabazi kubera iyo mpamvu."

Umwanzuro nyuma y'iperereza waje nyuma y'umunsi umwe Hatzidakis ahagaritse guceceka kuri iki kibazo.

Yavuze ati: "Ibyabaye byarabaye.

"Nta kindi navuga muri iki gihe. Sinshobora kuvuga uko byagenze."



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusifuzi-wakubise-inkokora-myugariro-wa-liverpool-yaciriwe-urubanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)