Umusore witwa Rudy Villalobos wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho atangaje amafaranga yakoresheje kugira ngo abaganga bamutereho ikibuno gisa neza n'icy'umuraperikazi Nicki Minaj.
Si ibanga ko umuraperikazi Nicki Minaj ari mu byamamarekazi byihinduje imiterere irimo n'ikibuno aho bacyongereye kikaba kinini, ibi byatumye bamwe mu bafana be n'abandi bamureberaho bagakoresha nk'ibyo nawe yakoresheje ubwo yakoraga plastic surgery.Â
Umusore yitereshejeho ikibuno kimeze nk'icy'umuraperikazi Nicki Minaj
Umwe mu barebeye kuri uyu muraperikazi harimo umusore Rudy Villalobos wemera ko aryamana n'abo bahuje ibitsina (Gay).Â
Yahishuye ko yishuye ibihumbi mirongo itandatu by'amadolari ($60k) ahwanye na miliyoni 66.453.830. Mu kiganiro Rudy yagiranye n'ikinyamakuru All Hip Hop News yahishuye icyatumye yitereshaho ikibuno nk'icya Nicki Minaj.
Uyu musore yatangaje ko yishyuye $60k arenga miliyoni 60 Frw
Rudy Villalopos w'imyaka 28 yagize ati: ''Kuba nkunda Nicki Minaj sibyo byatumye nishyirishaho ikibuno nk'icye ahubwo n'uko nabonaga ariwe mugore wabashije kwitereshaho ikibuno kinini kimeze neza. Kwa muganga bakimbaza ikibuno nshaka nababeretse amafoto ya Nicki Minaj, mbasaba ko bampa ikimeze nk'icye kuko mbona kigaragara neza''.
Rudy yitereshejeho ikibuno nk'icya Nicki Minaj kuko yabonaga gisa neza
Rudy avuga ko adatewe isoni no kuba aryamana nabo bahuje igitsina
Uyu musore uvuga ko adatewe isoni n'uko ari umutinganyi no kuba yitwara nk'abakobwa yahishuye ko abantu benshi bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga.Â
Yagize ati: ''Turi mu 2023 sinibaza impamvu abantu banyibasira bambaza impamvu nkunda abasore cyangwa impamvu nitereshejeho ikibuno. Numva ko buri muntu yakwakira undi uko ameze ntamuzize amahitamo ye''.
Rudy avuga ko benshi bamwibasira kubera ko yihinduje imiterere
Iyo yagiye kurya ubuzima ku mazi yifotoza nk'abakobwa
All Hip Hop News yatangaje ko Rudy Villalopos asanzwe akora akazi ko gusiga ibirungo (Make Up Artist) abagore n'abakobwa kandi ko ari umwe mu bitabazwa n'abenshi mu mujyi wa Los Angeles.
Mu byamamare Rudy yasize ibirungo harimo icyamamarekazi Madonna, umukinnyi wa filime Zendaya, Teyana Taylor b'abandi.
Rudy akora akazi ko gusiga ibirungo by'ubwiza igitsinagore
Kugeza ubu Rudy akomeje kugarukwaho cyane aho amafoto ye ari guhererekwanywa ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza icyatumye umuhungu yitereshaho ikibuno. All Hip Hop News yatangaje ko Rudy ariwe musore wa mbere wakwitereshaho ikibuno nk'icya Nicki Minaj kuko abasanzwe babikora ari igitsinagore.
Imiterere ya Rudy witereshejeho ikibuno nk'icya Nicki Minaj akomeje kuvugisha benshi