Umuti w'ubujura burembeje abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri abo bamaze gutabwa muri yombi, 19% ni abana bari munsi y'imyaka 18, abagera kuri 61% bafite hagati y'imyaka 19 na 30, naho 20% basigaye bafite hejuru y'imyaka 30.

Inkuru z'ubujura hirya no hino mu gihugu ni zo zigezweho ndetse abatuye mu duce tumwe twibasiwe nabwo babayeho mu buzima bw'umuhangayiko.

Ibi bituma benshi batangiye kwibaza icyaba cyihishe inyuma y'ubu bujura budasigana n'ubugizi bwa nabi.

Umuturage mu Murenge wa Gatsata, Habimana Shadrack, yagize ati 'Muri iyi minsi dutewe ubwoba n'uburyo abari gukora ubujura batari gutinya n'abantu. Dore bari gutega abantu hakiri kare rwose natwe turi kwibaza impamvu yabyo. Ubundi ibintu nk'ibi tubimenyereye mu minsi yo gusoza umwaka ariko byarakabije.'

Hari abatangiye kugaragaza ko biri guturuka ku kuba icyaha cy'ubujura usanga gifatwa nk'ikidateye ibibazo cyane muri sosiyete nubwo nyamara iyo gikomeje gukorwa bikuriramo ibibazo by'umutekano w'igihugu.

Ahantu 10 hari ubujura buteye ubwoba mu Mujyi wa Kigali

Aho ni naho Polisi y'u Rwanda ihera igaragaza ko igiye guhagurukira iki kibazo ngo gishakirwe umuti.

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru cyateguwe n'Umujyi wa Kigali, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Gumira Desiré, yavuze ko inzego zishinzwe umutekano n'iz'ibanze ziteguye guhangana n'ikibazo cy'ubujura bukorwa n'insoresore muri Kigali n'ibindi bice by'igihugu.

Ati 'Inzego z'umutekano zirahari, ubushobozi turabufite n'ibikoresho. Icyo tubasaba gusa ni amakuru, muduhe amakuru.'

'Mutubwire abana batagiye mu ishuri, dufatanye n'ubuyobozi bw'ibanze basubireyo, mutubwire abakora ubusa birirwa mu bipangu bakagenda nijoro bakagaruka basinze, tubabaze, turebe ibyo bakora koko. Icyo tubasaba ni ubufatanye.'

Amategeko y'u Rwanda agena ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

Ni ikibazo cy'amategeko cyangwa ni ubukene?

Nubwo bimeze bityo ariko usanga hibazwa impamvu ubujura bukomeje kwiyongera bikaba byatuma umuntu yibaza niba amategeko yaba arimo ikibazo ku buryo byatuma ubujura bucibwa amazi n'ababukora.

Umushinjacyaha waganiriye na IGIHE yagaragaje ko imwe mu mpamvu ituma ubujura buri gukomeza gukorwa ishingiye ku kuba inkiko zidatanga ibihano bikomeye.

Ati 'Impamvu ahanini ubujura buri kwiyongera ni uko usanga mu nkiko bari gutanga ibihano bito ku buryo hari n'aho usanga umucamanza atanga igihano kiri no munsi y'igiteganywa n'itegeko.'

'Ibi bituma abantu bumva ko batatinya gukora icyo cyaha ari naho gikomeza gukururuka bikagera no ku kuba cyaba ikibazo cy'umutekano ku gihugu.'

Yagaragaje ko ikindi giteye impungenge ari uburyo icyaha cy'ibiyobyabwenge nacyo gikomeje kwiganza mu bakiri bato kandi ari kimwe mu ntangiriro z'ibindi bikorwa bibi.

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR), John Mudakikwa, yabwiye IGIHE ko hakwiye gukazwa ibihano kuri ibi byaha ariko bitari ugufungwa.

Ati 'Urebye uko bimeze muri iyi minsi byo birarenze, aba bantu bakwiye rwose guhanwa. Ndakubwiza ukuri ko utabahannye mu buryo burimo no gukosora ibintu byakomeza kuba bibi.'

Yagaragaje ko nka Sosiyete Sivili guhanishwa igihano cy'igifungo bidahagije kuko ariho n'abagisoje bafungurwa ariko bakabisubiramo kubera ko bagorowe.

Ati 'Icyo njye navuga ntabwo ari ugufungwa muri gereza, dufite ibigo by'igorora, ibyo bikwiye gufasha uru rubyiruko ngo rutozwe kandi runigishwa imirimo itandukanye. Igamije kurufasha kwihangira imirimo.'

Ku rundi ruhande yerekana ko ubukene bumeze nabi by'umwihariko mu rubyiruko na cyane mu rubyiruko ariko ko hakenewe ingamba zikomeye zatuma ubujura buhashywa.

Hakenewe kunozwa uburyo bw'igorora

Mu mibare Polisi y'u Rwanda iheruka kugaragaza yerekana neza ko 10% by'abafatirwa mu bujura ari abavuye mu bigo by'igororamuco nka Iwawa n'ahandi.

Mudakikwa yagaragaje ko nubwo ibi bigo aribyo muti ushobora kugabanya ubujura, hakenewe gutekerezwa uburyo nyabwo bwo kubaherekeza mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Ati 'Ku bajyana muri ibyo bigo biragaruka nanone ku kuba baherekezwa mu gukoresha bwa bumenyi, nubaha ubumenyi ntihashyirweho uburyo bufatika uturere tuzajya tubafasha, nta kabuza bazabisubiramo kandi ibyo ntabwo byazaramba. Hakenewe gukora ibishoboka byose kugira ngo uturere duhabwe uburyo bwo kubaherekeza n'igihe basoje ayo masomo yabo.'

Polisi y'Igihugu yerekana ko kugira ngo ubujura buhashywe burundu, byaba byiza hashyizweho irondo ry'umwuga mu bice byose by'igihugu.

Ibi ariko kandi bizasaba gushyiraho irondo rivuguruye kuko n'uyu munsi usanga hari bamwe mu baturage bashinja abanyerondo gufatanya n'abajura no kubugiramo uruhare.

Benshi bahuriza ku kuba umuzi w'ubujura ukomoka ku burere budahagije abana bahabwa, amakimbirane yo mu miryango, ibiyobyabwenge n'ibindi hagasabwa uruhare rw'ababyeyi n'inzego z'ibanze mu gukemura iki kibazo.

Mudakikwa John yagaragaje ko hakwiye kubaho uburyo bushya bwo kugorora abakoze ibi byaha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-w-ubujura-burembeje-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)