Umutoza Klopp yahaye igisubizo gitangaje abamubajije niba azashora akayabo ku isoko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yagereranije ibiganiro byo gushora amafaranga menshi ku isoko n'umwana w'imyaka itanu usaba impano ya Ferrari kuri Noheri.

Nubwo yavuzwe cyane mu kugura Umwongereza Jude Bellingham,, ikipe ya The Reds yikuye mu rugamba rwo gusinyisha uyu mukinnyi wo hagati muri iki cyumweru.

Ushaka kugura uyu mukinnyi w'imyaka 19 wa Borussia Dortmund ashobora gusabwa amafaranga arenga miliyoni 100 z'amapawundi.

Klopp yabwiye abanyamakuru ati: "Ntidushobora kugura abakinnyi batandatu mu mpeshyi buri wese kuri miliyoni 100 z'ama pound".

Ntabwo turi abana,iyo ubajije abana b'imyaka itanu icyo bashaka kuri noheli bavuga Ferrari [imodoka ihenze cyane],ntabwo wavuga ngo 'oh icyo ni igitekerezo cyiza'.

Ushobora kuvuga ngo oya,irahenze cyane kandi ntiwashobora kuyitwara.'Uyu mwana aramutse arakaye ubuzima bwe bwose kubera ko atabonye Ferrari,byaba biteye agahinda.

Ureba ibyo washobora,akaba aribyo ukora."

Ibyo dukeneye nibyo dushaka,tugerageza buri kimwe ngo tubibone ariko hari igihe uba ugomba kwemera ko ibyo bidashoboka kuri twe,ukajya ku ruhande ugakora ibitandukanye.

Liverpool izaba yagaruye Luis Diaz mu mukino izahuramo na Leeds United kuri Elland Road ku wa mbere (saa 21:00 ).

The Reds,iri ku mwanya wa munani muri shampiyona kandi yatsinze umukino umwe gusa mu mikino itnu iheruka gukina muri Premier League.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-klopp-yahaye-igisubizo-gitangaje-abamubajije-niba-azashora-akayabo-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)