Umutoza wa Arsenal yatangaje ko afite amayer... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu uyu mukinnyi wo muri Norway amaze gutsinda ibitego 32 muri Premier League, ndetse ni nawe uyoboye abandi ba rutahizamu. Agitsinda ibi bitego yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Mohammed Salah ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe w'imikino wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza, kandi nta n'ubwo shampiyona iratangira ubwo bivuze ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera.

Umwana wa Pep Guardiola mu bijyanye no gutoza, Mike Arteta mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino w'ejo yafashe umwanya avuga kuri Haaland, yavuze ko nta wundi rutahizamu wamugereranya nawe.

Uyu mutoza wa Arsenal yagize ati "Iyo urebye imibare ye, ntiwamugereranya n'undi muntu." Ashoboye gutanga umusaruro kubera ko aba ahagaze mu buryo bukwiye kuri we, ndetse n'abari kumwe nawe bafite ubushobozi bwo gukina mu buryo butandukanye".

Abajijwe uburyo azakoresha agafata Haaland, yavuze ko afite amayeri azakoresha ariko byaba byiza ayaretse, maze akomeza agira ati "Turimo gukora bikomeye ku mbaraga ze ndetse n'intege nke ze, tuzi uko bameze, Manchester City itangira gukina bahereye ku muzamu. Gusa turi kwibanda kuri twe cyane, tuzi icyo bashobora gukora ndetse bashobora gukora ibintu byinshi ku buryo ugomba kubyakira".

Kugeza ubu Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona, irusha amanota 5 Manchester City gusa nayo ifite imikino 2 y'ibirarane. Mu minsi yashize Arsenal yari yicaye itekanye, ariko kunganya imikino 3 yikurikiranya nibyo bibashyiraho gutsinda umukino wo ku munsi w'ejo kugira ngo bizere kuguma ku mwanya wa mbere.


Mikel Arteta uvuga ko afite amayeri yo gufatisha Haaland





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128507/umutoza-wa-arsenal-yatangaje-ko-afite-amayeri-azafatisha-erling-haaland-bakina-na-manchest-128507.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)