Alain-André Landreth utoza Kiyovu Sports yahaye ubutumwa ikipe ya APR FC bazacakirana muri 1/2 k'irushanwa ry'igikombe cy'amahoro ndetse nandi makipe atekereza ko azegukana igikombe cya shampiyona cyangwase igikombe cy'amahoro ababwira ko Kiyovu byose ibishaka.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Landeut yagize ati 'Ni umukino wa nyuma uje kare, ubundi byakabaye byiza guhura na APR ku mukino wa nyuma ariko tuzi ubushobozi bw'abakinnyi ba Kiyovu Sports, APR FC ntituyitinya. Ntabwo twabatinya, tuzagerageza kubasezerera muri ½.'
Nidutsinda uyu mukino, bizaduha amahirwe yo gutsinda umukino wa nyuma. Nta mpamvu yo kutabitekereza, urebye urwego rw'abakinnyi dufite, na bo bashaka kwegukana ibikombe byombi. Gutwara ibikombe bibiri birashoboka.'