Umutoza w'Amavubi yashyize abantu mu rujijo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Carlos Alós Ferrer wari umaze ukwezi yongereye amasezerano y'imyaka 2 yifuza kuyasesa nubwo we yabiteye utwatsi.

Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 20 Mata 2023 nibwo haje inkuru y'uko uyu mutoza yifuza gusezera ku mwanya w'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi, ni nyuma y'uko uwamuhaye akazi Nizeyimana Mugabo Olivier wari perezida wa FERWAFA yaraye yeguye kuri uyu mwanya.

Carlos Alós Ferrer, yemereye umwe mu banyamakuru ko yumva yifuza gutandukana n'Amavubi kuko yifuza gukorera ahantu yumva bubaha akazi ke.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mutoza yagize iki gitekerezo ariko akaba nta baruwa arandika asaba gusesa amasezerano.

Ikindi ni uko yifuza kuba yavugana n'abasigaye bayoboye FERWAFA ngo yumve icyo batekereza ku nshingano yari asanzwe afite n'icyo bamutekerezaho.

Nubwo hari uwo yemereye ko yifuza gutandukana n'Amavubi, ubwo ISIMBI yamubazaga kuri iki kibazo, mu magambo make Carlos Alós Ferrer yagize ati "ntabwo nshaka gusesa amasezerano."

Tariki ya 29 Werurwe 2022 nibwo Carlos Alós Ferrer yasinye amasezerano ya mbere nk'umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, icyo gihe yasinye umwaka umwe. Tariki ya 25 Werurwe 2023 nibwo uyu mutoza yongereye amasezerano y'imyaka 2 nk'umutoza mukuru w'Amavubi.

Carlos Alós Ferrer yemereye bamwe ko yifuza gusesa amasezerano abandi arabahakanira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-yashyize-abantu-mu-rujijo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)