Umutoza w'ikipe ikomeye hano mu Rwanda yaciye amarenga ko nta mubano nta muto azongera kugirana n'ubuyobozi bw'ikipe atoza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsindwa muri iyi wikendi ishize, umutoza w'ikipe ya AS Kigali Cassa Mbungo André kugeza ubu ntabwo arimo kuvugwa rumwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

Mbere y'umukino ikipe ya AS Kigali yakinnye n'ikipe ya Kiyovu Sports umukino ukaza kurangira itsinzwe igitego 1-0, abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bwa AS Kigali bakoranye inama Perezida Shema Fabrice abwira abakinnyi ko atazagaruka kubareba batsinda cyangwa batsindwa kuko ngo baramutengushye cyane kandi we yari yabakoreye byose.

Ibi byatumye uyu mukino batsinzwemo na Kiyovu Sports ubona ko abakinnyi benshi bakina nta ntego bafite bitewe nibyo bagaragaje mu kibuga kandi bari ikipe, Shampiyona yatangiye bahabwa amahirwe kurusha izindi kipe zose.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Cassa Mbungo André ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye ashobora gutandukana na AS Kigali kubera ko ntakintu na kimwe uyu mutoza arimo guhuza n'ubuyobozi bw'iyi kipe nkuko byari bimeze mu mwaka ushize abahesha igikombe cy'amahoro.

Ikipe ya AS Kigali byamaze kurangira kugeza ubu kubera ko uyu mwaka nta gikombe na kimwe izatwara dore ko ahantu iyi kipe iba ifite amahirwe yari mu gikombe cy'amahoro ariko yamaze kuvamo noneho muri Shampiyona ikaba naho iri ku mwanya wa 4 irushwa amanota atari macye n'ikipe ya mbere.



Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-yaciye-amarenga-ko-nta-mubano-nta-muto-azongera-kugirana-nubuyobozi-bwikipe-atoza-kubera-ibyo-yakorewe-ntiyishime-bishobora-guteza-ikibazo-ku-gikombe-barwan/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)