Umuvugizi w'ibiro bya Perezida Kagame yamaganye ibyatangajwe na NYT muri Amerika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yamaganye ibyatangajwe n'ikinyamakuru New York Times cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 11 Mata 2023, NYT yasohoye inkuru ndende y'igitekerezo (opinion) inenga ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, igera aho ivuga uwabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye hamwe n'abandi banyapolitiki bashinja Umukuru w'Igihugu guteza jenoside yakorewe Abatutsi kandi 'agakora bike mu kuyikumira', kandi ngo 'akiyita intwari yayihagaritse'.

Ni iki gika Nyombayire yashingiyeho yamagana iyi nkuru y'iki kinyamakuru, agira ati: "Mu gihe abarokotse basangizanya ubuhamya bubabaje, mu gihe igihugu cyibuka jenoside yakorewe Abatutsi, NYT yasanze bikwiye gutangaza inkuru ishinja abo yagizeho ingaruka kuyitera no 'kudakora ibihagije' ngo bayihagarike.'

Nyombayire yagaragaje uruhande rwa Leta y'u Rwanda

Umuvugizi w'ibiro bya Perezida, yasobanuye ko impamvu zonyine zateye jenoside yakorewe Abatutsi ari abayishyize mu bikorwa n'ababashyigikiye, abo bakaba bashaka inzitwazo muri iki gihe.

Nyombayire kandi yatangaje ko ingabo za RPA/RPF ari zo zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: 'RPA/RPF bahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi. NTA WUNDI.'

Icya gatatu, Umuvugizi w'ibiro bya Perezida yatangaje ko, bitandukanye n'imyumvire ya NYT, u Rwanda rudakeneye uburenganzira bwo mu burengerazuba bw'Isi kugira ngo rushyire mu bikorwa gahunda zarwo, kandi ko rudakeneye ubugenzuzi. Ati: 'Niba ushaka kubimenya, ruri guhindura imibereho y'abarutuye, rukoresheje ibikorwa, si inkuru.'

Yavuze ko icya kane ari uko ahahise higishije Abanyarwanda ko ahazaza habo ari bo bahagena, bakanahagenga, yifashisha ijambo ryavuzwe na Perezida Kagame, ati: 'Nta muntu uzatugenera uko tubaho.'
Inkuru ya NYT isohotse mu gihe icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'iminsi 100 yo kubibuka bigeze ku munsi wa 5.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuvugizi-w-ibiro-bya-perezida-kagame-yamaganye-ibyatangajwe-na-nyt-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)