Umuvugizi wa RIB abona uwarokotse jenoside akayipfobya nk'umugambanyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye n'Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu 11 Mata 2023, Dr Murangira yasobanuye ko aba bantu bakora ibi kubera amafaranga bishyurwa n'ababakoresha.

Dr Murangira, muri iki kiganiro cy'uruhare rw'abahanzi n'abanyamakuru (ibyamamare) mu kubaka igihugu, yageze ku bahakana n'abapfobya jenoside ati: 'Hari icyita rusange. Ni uko hari aho bahurira ku mafaranga runaka bahabwa n'abantu bamwe bakubwira ngo 'Wowe hindura editorial line, positinga iki kintu' ayo magambo apfobya, bose amafaranga.'

Ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bayihakana bakanayipfobya, Dr Murangira. Ati: 'Hariho n'abantu barokotse jenoside na bo bari kuza muri ibi bintu byo gupfobya jenoside no kuyihakana. Ntabwo byumvikana wowe uzi icyo jenoside yagukoreye, uzi ingorane wahuye na zo, uzi ababyeyi bawe uko byagenze, uzi abavandimwe bawe n'Abanyarwanda uko byabagendekeye, bicwa muri jenoside, warangiza ugatatira igihango, ukarenga kuri ayo maraso yamenetse, warangiza ukajya guhakana jenoside ngo kubera amadolari mirongo ingahe baguha."

Asobanura uburyo aba bantu ari abagambanyi, Umuvugizi wa RIB yagize ati: "Mu by'ukuri ibyo hari igihe umuntu atekereza akavuga ati 'Ubwo ni ubugambanyi, ni ugutatira igihango, biri ku kigero kigoye kumva'.'

Bwiza



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuvugizi-wa-rib-abona-uwarokotse-jenoside-uyihakana-akayipfobya-nk-umugambanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)