Umuvundo w'abanyeshuri muri gare watumye bigorana kuva mu karere ka Gicumbi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi n'inzego zo gutwara abantu asaba abakora uyu mirimo kubanza gutwara abanyeshuri mbere yo gukomeza imirimo yo gutwara abagenzi basanzwe.

Kuri uyu wa 15 Mata 2023 muri gare ya Gicumbi habyukiye umubare munini w'abagenzi bashaka imodoka zibajyana mu byerekezo bitandukanye by'igihugu.

Uyu muvundo ngo watangiye kubaho kuwa 14 Mata 2023 ubwo abanyeshuri biga muri Kaminuza iri muri aka karere ka Gicumbi mu gihe cy'ibiruhuko bari batangiye gutaha mu turere dutandukanye.

Abagenzi babuze imodoka bo bavuga ko uretse ikibazo cy'imodoka, bafite impungenge z'uko bashobora kwibwa ibikoresho bafite, nk'amasakoshi, Telefoni, amafaranga ndetse abafite abana ngo batangiye kwicwa n' inzara.

Umwe mu bagenzi witwa Kubwimana Ramadhan yabwiye IGIHE ati " Ubu nta muntu uri gukatisha itike atari umunyeshuri, undi bari kumubaza niba afite urugendo rwihutirwa, ariko n'abanyeshuri ubwabo ntibari bubone imodoka zibahagije".

Kimwe n'abandi bose bavuze ko habonetse indi modoka yabageza aho bajya byabafasha kuko abenshi muri bo badafite uburyo bwo gucumbika mu mujyi wa Gicumbi.

Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'aba bagenzi bakimenye, bakivuganaho n'inzego zishinzwe gutwara abagenzi hashakwa igisubizo.

Gusa ngo mu gihe imodoka zigomba kubatwara mu gihe zitaraboneka abashinzwe umutekano bari gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo.

Ati " Ikibazo cy'abagenzi twakimenye. Nanjye ndahavuye kandi hari abo nijyaniye i Kigali. Turi gukorana n'inzego zibishinzwe, haje umukozi wa RURA ushinzwe serivisi zo gutwara abagenzi, ubuyobozi bwa Polisi buri kubacungira umutekano, ndetse n'abashinzwe ishami ry'umutekano wo mu muhanda [Traffic Police] barahari.'

'Twasabye ko hakoherezwa imodoka ziva i Kigali ngo zize gufatanya n'abakorera hano, kandi urabona ko bitangiye gufata umurongo".

Mu karere ka Gicumbi mu myaka yashize abagenzi bakundaga kubura imodoka bakarara muri gare, abandi bakoherezwa kurara mu biro by'akagari ka Gisuna, aho bagaragazaga ikibazo cyo kuraza abagabo n'abagore hamwe kandi bataziranye.

Gare ya Gicumbi ibamo imodoka zijya mu byerekezo bya Kigali, Musanze, Nyagatare, Burera na Gatuna, hose hagaragara imirongo ikabije y'abagenzi babuze imodoka.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvundo-w-abanyeshuri-muri-gare-watumye-bigorana-kuva-mu-karere-ka-gicumbi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)