Umuyobozi wa APR FC yanenze abakinnyi b'iyi kipe, bamwe bashobora kwirukanwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yaganiriye n'abakinnyi b'iyi kipe ababwira ko nk'ubuyobozi bw'ikipe batishimiye uko barimo kwitwara yaba mu kibuga ndetse n'ikinyabupfura cya bamwe atari cyiza.

Ni mu nama yabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023 ibera ku cyicaro cy'ikipe, Kimihurura ikaba yarimo abakinnyi, abatoza ndetse n'abakozi b'iyi kipe.

Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ko igitumye yifuza kuganira nabo nta kindi uretse kubabwira ko yaba ubuyobozi ndetse n'abafana batishimye kubera imyitwarire yabo.

Ati 'ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire n'ikinyabupfura (discipline) kibaranga buri munsi kuko byose niho bishingiye."

Yakomeje ababwira ko barimo gutuma batekereza ko baba baribeshye ku bushobozi bwabo kandi ari abakinnyi beza.

Ati "murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.'

Yongeye kwibutsa abakinnyi ko mbere yo kubazana hari 17 bari basezerewe, nibatisubiraho hari abazasezererwa.

Ati "n'ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho n'ubundi hari abazatandukana n'ikipe y'Ingabo z'Igihugu."

Perezida wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi kuzirikana ko intego ari ukwegukana ibikombe byose bikinirwa mu gihugu.

Hari abakinnyi yasabye kwisubiraho bagatanga n'umusaruro ikipe ibatezeho ni mu gihe kandi abitwara neza yabashimye.

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 53 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha umubare w'ibitego izigamye.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ko nibatisubiraho hari abazasezererwa
Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yari ahari
Manishimwe Djabel yavuze mu izina rya bagenzi nka kapiteni yizeza ubuyobozi ko bagiye kwisubiraho
Abakinnyi bose bari bahari



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yanenze-abakinnyi-b-iyi-kipe-bamwe-bashobora-kwirukanwa-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)