Umuherwe akaba n'umushoramari mu muziki Coach Gael arikumwe na Element usanzwe utunganya imiziki ( Producer) basuye Mavin Records inzu ya mbere ireberera inyungu z'abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Rema, Ayra Star, Bayanni n'abandi.
Aba bagabo bamaze iminsi muri Nigeria, mu mashusho Element yanyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bombi bari kumwe n'umugabo ari kubatembereza iyi nzu iyoborwa n'Umunyemari Don Jazzy.