Umwarimu yigisha abarenga 150 ku munsi, ni ayahe maherezo y'ubucucike mu mashuri? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byageze ku ntego y'uburezi kuri bose binyuze muri gahunda zinyuranye zirimo n'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12.

Nyuma yaho hashyize imbaraga mu kongera umubare w'ibyumba by'amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike mu bigo by'amashuri, uyu akaba ari umwanzuro wa cyenda muri 12 yafatiwe mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 17 yabaye mu Ukuboza 2019.

Kugeza ubu, hamaze kubakwa ibyumba birenga ibihumbi 27. Byagabanyije ubucucike mu mashuri nk'uko imibare yegeranyijwe mu 2022 yerekanye ko mu mashuri abanza n'ayisumbuye buri hagati y'abanyeshuri 50 na 55 mu cyumba kimwe.

Icyakora iyi mibare si ko ihagaze mu Rwunge rw'Amashuri rwa Rwabutenge ruri mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Rwabutenge.

Nko mu ishuri ry'umwaka wa mbere w'amashuri abanza mu gitondo higa abanyeshuri 78 [muri A], naho nimugoroba hakiga abandi 76 [muri B], bivuze ko abana 154 banyura imbere y'umwarimu umwe buri munsi.

Mu mwaka wa kabiri mwarimu yigisha abanyeshuri 65, naho mu wa gatatu we yigisha abanyeshuri 58 kandi abitabira mu gitondo si bo basubirayo nyuma ya saa sita, haza abandi.

Umwarimu wigisha mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza, Nyiranzubahimana Marie Ange, yabwiye IGIHE ko kwigisha abana bato kandi benshi bisaba ubwitange bwo ku rwego rwo hejuru.

Ati 'Kubera ubwinshi bwabo binsaba kugera hano mbere y'amasaha, ku buryo mbamenyesha nimugoroba nkafasha bamwe basigaye inyuma, naho ubundi wazasanga hari abatagira na kimwe bumva.'

Umuyobozi w'ishuri rya Rwabutenge Muhinzi Thadée yabwiye IGIHE ko ubucucike bugaragara mu mashuri cyane ayo hasi, biterwa n'uko agace ishuri ryubatsemo gatuwe cyane kandi abantu bahimukira buri munsi, ariko ikiri hejuru ya byose kikaba ibyumba bike by'amashuri.

Ati 'Ubundi iyaba dufite ibyumba bihagije, ntabwo tuba twigisha abana baza mu gitondo abandi baza nimugoroba. Abana bakabaye baguma aha bagataha nimugoroba ariko ntabwo bikunda kubera ko ibyumba dufite ari bikeya.'

Muhinzi agaragaza ko mu banyeshuri 1225 biga mu mashuri abanza, hari hakenewe ibyumba 26 by'amashuri ariko ikigo gifite 14 gusa.

Amabwiriza ya UNESCO ateganya ko icyumba cy'ishuri gikwiye kwigirwamo n'abanyeshuri 46.

Muhinzi avuga ko babonye ibyumba 13 byatuma abana bose biga kandi badasimburana nk'uko ahari ibyumba bihagije biga.

Igenzura ryakozwe na Minisiteri y'Uburezi ryagaragaje ko hakenewe ibindi byumba by'amashuri bishya bigera ku 13 296.

Ibyo ni ibikenewe mu kugabanya ikibazo cy'ubucucike ariko by'umwihariko ku kijyanye n'ingendo ho hakenewe ibyumba by'amashuri 3637.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ubwo yari yitabye Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko mu Nteko Ishinga amategeko, ku wa 28 Werurwe 2023, yagaragaje ko hakenewe izindi mbaraga.

Yavuze ko ibyumba bikenewe byenda kungana n'ibyubatswe byatwaye agera kuri miliyari 300 z'amafaranga y'u Rwanda.'

Yakomeje agira ati 'Kugira ngo dukemura iki kibazo cy'ingendo ndende n'ubucucike, birasaba undi mushinga. Birasaba undi mushinga wo kubaka ibikorwaremezo, dufite ingamba zo gukomeza kongera ibyo bikorwaremezo.'

Mu 2022, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku burezi, ikoranabuhanga n'umuco UNESCO ryagaragaje ko ku isi muri rusange hakenewe abarimu miliyoni 5,4 muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara kugira ngo intego yo kugeza uburezi bw'ibanze kuri bose igerweho mu 2023.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwarimu-yigisha-abarenga-150-ku-munsi-ni-ayahe-maherezo-y-ubucucike-mu-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)