Umwe afite telefone amaranye imyaka 10! Itand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karim Benzema uheruka gutwara Balloon d'Or ahembwa 278 by'amayero buri cyumweru muri Real Madrid yarangiza akabaho mu buzima buhenze, naho NG'OLO Kante watwaye igikombe cy'Isi cya 2018 we buri cyumweru kuri konti ye hajyaho ibihumbi 290 by'amayero muri Chelsea ariko ubuzima abamo ntabwo buhenze cyane.

Kuva kuri Kante ugira umutima mwiza kugeza kuri Benzema ubayeho ubuzima buhenze, dore uburyo bakora itandukaniro uramutse ubagereranyije.

Mu bijyanye n'imodoka Karim Benzema afite imodoka zibarirwa agaciro ka miliyoni 6 z'amapawundi. Mu minsi yashize yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini Urus igura ibihumbi 160 by'amapawundi, ariko ubusanzwe yari afite indi iri mu bwoko bwa Buggati Chiron yaguze muri 2021 agera kuri miliyoni 2.5 z'amapawundi.

Uyu rutahizamu kandi afite indi modoka ihenze iri mu bwoko bwa Bugatti Veyron igura agera kuri miliyoni 1.5 y'amapawundi. Aho Karim Benzema aparika imodoka kandi hari imodoka ya Ferarri 458 Spyder igura ibihumbi 200 by'amapawundi, ndetse n'indi ya Mercedes-Benz SLR McLaren yaguze agera ku bihumbi 400 by'amapawundi.

Ntabwo wavuga imodoka za Karim Benzema kandi ngo wibagirwe Lamborghini Gallardo igura agera ku bihumbi 220 by'amapawundi, ndetse na Rolls-Royce Wraith igura ibihumbi 250 by'amapawundi.

Imwe mu modoka Karim Benzema agendamo 

Kuri NG'OLO Kante we biratandukanye cyane, afite imodoka imwe amaranye imyaka 8 kuko yayiguze muri 2015. Mini Cooper niyo modoka Kante afite, kandi nayo yayiguze yarakoze agera ku bihumbi 200 by'amapawundi agikina muri Leiceter City, ndetse no kugeza ubu yanze kuyihindura.

Antonio Rudiger wakinanye na NG'OLO Kante muri Chelsea aganira n'itangazamakuru yigeze kuvuga kuri uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati agira ati "Ibintu byose kuri N'GOLo Kante ni ukuri, afite imodoka ya Mini Cooper ndetse n'abantu bajya bamuseka.

"Byari inzozi kuri Kante kugera muri Premier League avuye aho yaturutse, kandi Mini Cooper niyo modoka ya mbere yaguze ageze mu Bwongereza".

Ku bijyanye no kwambara imyenda ihenze ndetse no kuyigura, iyo bigeze hano ntabwo ushobora gutekereza ko Kante ajya abitakazamo amafaranga ye. Muri 2018 yigeze kujya mu bukwe bwa Cesc Fabrigas na Daniella Semaan ahitwa i Biza, yambaye ikabutura y'umukara ndetse n'ishati y'umweru bidahenze habe na gato.


Imodoka ya Kante yaguze akigera muri Leicester City

Iyo bigeze kuri Karim Benzema mu bijyanye n'imyambarire nibyo bintu yitaho cyane, ubwo yajyaga mu birori byo gutanga Balloon d'Or yatwaye yagiyeyo yambaye neza cyane. Yari yambaye nka Tupac Shakur, uko yari yambaye nawe yitabira ibirori bya American Music Award mu 1998.

Ku bijyanye na terefone N'GOLo Kante afite iyo amaranye imyaka 10 nk'uko umukinnyi bakinana muri Chelsea Kai Havertz yigeze kibitangaza, mu gihe Karim Benzema we afite telefone yihariye ya zahabu yakorewe n'uruganda rwa Iphone, yayiguze agera ku bihumbi 3 by'amadorari.

Ku bijyanye n'ibiruhuko Karim Benzema iyo umwaka w'imikino urangiye, afata indege y'ihariye ikamujyana kuruhukira ahantu hatandukanye harimo i Biza na Los Angeles. Iyo ari mu biruhuko akunda gusangiza amafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, akenshi akunda kuba yibereye mu bwato.

Umunsi umwe umuterankuga wa Chelsea Trivago aganira na Kanye yavuze ko iyo nta mikino ihari bari mu biruhuko, we kugira ngo bigende neza nta hantu na hamwe yerekeza. Yagize ati "Rimwe na rimwe nigumira mu rugo kandi mba nishimye".

Telefone ya N'GOLO Kante amaranye imyaka 10

Karim Benzema wambara ibintu bihenze gusa

NG'OLO n'iyo atari mu bintu bijyanye no gukina aba yambaye imyenda isanzwe idahenze

Aho Kante akunda guhahira

Telefone ya Karim Benzema ikozwe muri zahabu

Karim Benzema yerekeza mu biruhuko









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128222/umwe-afite-telefone-amaranye-imyaka-10-itandukaniro-mu-mibireho-hagati-ya-benzema-na-ngolo-128222.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)