Umwe aracyabana n'ababyeyi! Itandukaniro ry'i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bukayo Saka afite imyaka 21 ndetse no kuba ikipe ye ya Arsenal iri guhatanira igikombe abifitemo uruhare rukomeye. 

Jack Grealish we afite imyaka 27, akaba yaragiye muri Manchester City aguzwe akayabo ka miliyoni 100 z'amayero avuye muri Aston Villa.  Uyu mukinnyi nawe ari gufasha Man City kwitwara neza.

Nubwo aba bakinnyi bombi ari abahanga mu bijyanye no kugumana umupira ku kirenjye, ariko hanze y'ikibuga babayeho ubuzima butandukanye.

Mu bijyanye n'imyambaro, Jack Grealish yamamariza uruganda rwa Gucci, bivuze ko kwambara neza biri mu bintu yitaho cyane. 

Bukayo Saka ni umuntu wicisha bugufi, ibintu byo kwambara neza ntabwo ari ibintu bye kuko yatwawe n'idini cyane ndetse yibanira n'ababyeyi.


Jack Grealish yamamariza uruganda rwa Gucci

Aba bombi ni inshuti magara cyane cyane iyo bahuriye mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza usanga bari kumwe cyane. Bakunda kumvikana banabyivugira ko ari inshuti ugasanga buri wese ashimagiza undi.

Grealish aganira na Talk Sports yavuze ko Bukayo Saka ari umwana mwiza wo kwizerwa kandi akunda cyane. Yagize ati"Ejo bundi nagiye kwa se mubwira ko nkunda umuhungu we kandi ko ari umunyabigwi mu mupira w'amaguru. Bukayo Saka avugisha ukuri, niwe mwana mwiza kurusha abandi bose".

Ku bijyanye no guhembwa, Jack Grealish ajya muri Mani City muri 2021 yakoze amateka yo kuba umwe mu mu bakinnyi baguzwe amafaranga menshi muri Premier League.

Buri cyumweru ahembwa agera ku bihumbi 300 by'amayero kandi afite n'inganda nyinshi yamamariza. Mu kwezi kwashize uyu mukinnyi yasinyanye amasezerano na Puma ahabwa akayabo k'amafaranga. Nk'uko twabivuze haruguru kandi Grealish yamamariza uruganda rwa Gucci.

Bukayo Saka we aheruka gusinya amasezerano mashya muri Arsenal aho yahise ashyirwa ku rwego rumwe na Grealish, ahembwa ibihumbi 300 by'amayero ku cyumweru. 


Bukayo Saka na Jack Grealish ni inshuti magara

Mbere y'uko yongera amasezerano, yahembwaga agera ku bihumbi 70 by'amayero, aya yari amafaranga make ugereranyije n'abo bakinana ndetse n'umusaruro atanga. 

Ku bijyanye no kwamamaza uyu mukinnyi yamamariza uruganda rukora imyambaro rwa New Balance, yambara inkweto z'uru ruganda ndetse akanambara imyambaro yarwo mu gihe ari kuruhuka. Kugira ngo yamamarize uru ruganda yahawe agera kuri miliyoni 1.8 y'amayero.

Ku bijyanye n'aho kuba kuri Bukayo Saka, muri 2021 yimuye ababyeyi be bakomoka muri Nigeria bava mu nzu yari yarakuriyemo bajya mu nzu igezweho, iyo nzu iherereye mu bilometero 5 uvuye ahitwa i Wembley. Uyu mukinnyi abanye neza cyane n'ababyeyi be.

Mu mwaka ushize Grealish yishyuye miliyoni 6 z'ama pound agura inzu itangane, ifite ubuso bungana na hegitari zirenga 20, iyi nyubako ifite ahagwa kajugujugu, ikibuga cya tennis, ikibuga cya golf, ikiyaga cy'uburobyi, n'umwanya uhagije w'ikibuga cy'umupira cyuzuye.

Hejuru y'ibyo, iyi nzu ifite ibyumba birindwi birimo pisine nini yo kogeramo, ahakorerwa imyidagaduro, siporo, hamwe n'aho umuntu yanywera divayi.

Jack Grealish iyo nta mikino ihari bari mu biruhuko, akunda kuba yibereye ahitwa i Biza cyangwa agafata inshuti ze bakigira i Las Vegas. 

Bukayo Saka we nta kintu gikomeye akora gitwara amafaranga. Uyu rutahizamu wa Arsenal nta na rimwe yari yavuga ubwoko bw'imodoka afite cyangwa indi mitungo afite.

Bukayo Saka ni umuntu usanzwe ujya mu rusengero cyane. Akunda kujya mu rusengero rw'ibanze rwa Edward Betham rwo mu Bwongereza, ishuri ryigisha imyizerere ikomeye ya gikristo.

Uyu mukinnyi wa Arsenal kuri Instagram ye yiyita umwana w'Imana (God's Child) ndetse ari no mu ikipe y'igihugu yigeze kuvuga ko asoma Bibiliya buri joro.

Ntabwo anywa inzoga kandi ayobora ubuzima bwe mu nzira nziza, ingeso mbi agira gusa ni ugukina umukino wa FIFA igihe kirekire cyane. Kuri Grealish, imana ye ni umuntu uvanga imiziki (DJ) ndetse yigeze no gutangaza ko yiga kuvanga umuziki.

Ku bijyanye n'abagore, Jack Grealish afite umugore witwa Sasha Attwood, uyu mugore yamenyekanye cyane ubwo Grealy yasinyaga muri Man City kuri miliyoni 100 z'ama pound akaba umukinnyi wa mbere w'umwongereza uguzwe amafaranga menshi. Uyu mugore w'imyaka 26 ni umunyamideli kandi uzwi cyane. 

Bivugwa ko Saka akundana na Tolami Benson ufite imyaka 22 akaba arusha uyu mukinnyi umwaka umwe. Bombi bivugwa ko batangiye gukundana mu mpera za 2020 ariko bakomeje kubigira ibanga kugeza mu minsi yashize ubwo byamenyekanaga. 

Urukundo rwa Bukayo Saka na Tolami rwavumbuwe n'abafana muri Gashyantare, ubwo bombi bifotozanyaga bari mu bwato i Dubai ariko bo ku giti cyabo ntabwo baremeza urukundo rwabo.

Umugore wa Jack Grealish

Bukayo Saka n'uwo bivugwa ko ari umukunzi we

Iyi foto yafashwe Bukayo Saka yagiye gusenga

Jack Grealish wikundira kuryoshya cyane

Bukayo Saka aracyabana n'ababyeyi be



Jack Grealish akunda ibintu byo kuvanga umuziki


Umwongereza wa mbere waguzwe amafaranga menshi


Jack Grealish ari i Biza mu biruhuko









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128350/umwe-aracyabana-nababyeyi-itandukaniro-ryimibereho-yumukinnyi-wa-arsenal-nuwa-manchester-c-128350.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)