UN n'Ubwongereza ntibavuga rumwe ku mwanzuro wo kohereza abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro bya l'ONU bishinzwe ubureganzira bwa muntu byatangaje ko bafite impungenge ku mwanzuro w'Ubwongereza wo kohereza abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe mu Rwanda.

Ni mugihe Suella Braverman w'Ubwongereza we yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi kizatanga umutuzo kuri abo bimukira.

Yabivuze kuri iki cyumweru twaraye dusoje , aho yemeza ko yizeye ingamba u Rwanda rwafashe zo gushakira umuti abimukira bashyira ubuzima bwabo mu kaga bashaka kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe.

Gusa ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu muri l'ONU byo byatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe n'urwego rushinzwe impunzi ku isi bugaragaza ko gahunda y'abimukira mu Rwanda igiteye impungenge.

Umunyamabanga w'ibyo biro Ravina Shamdasan yabwiye BBC ko"haracyariho gushidikanya ku iyubahirizwa ry'uburenganzira n'ubwisanzure bwa muntu mu gutanga ibitekerezo mu Rwanda.'

Yongeye ho ko bafite ibimenyetso byinshi bishimangira ubushishozi buke bwabaye ho mu gufata umwanzuro wohereza abimukira mu Rwanda.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/l-onu-n-ubwongereza-nti-bavuga-rumwe-ku-mwanzuro-wo-kohereza-abimukira-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)